Umuhanzi The Ben yatangaje ko Ross Kana ariwe muhanzi wakoze video nziza muri uyu mwaka wa 2024 nubwo n’abandi bahanzi nawe arimo bagerageje gukora ibyiza.
Uyu
mwaka urangiye umuhanzi Ross Kana akoze indirimbo ebyiri gusa arizo “Mami” aheruka
gushyira hanze na “Sesa” imaze amezi arenga 10 iri hanze.
Ku ndirimbo 'Mami', Ross Kana yari yarateguye kuyifatira amashusho mu gihugu cya Ethiopia ariko nyuma aza guhindura ayafatira mu gihugu cya Kenya kubera ko indirimbo yari agiye kuhakorera yasanze itaba imeze neza nk'uko yabiteguye.
Nubwo
benshi bazi ko The Ben atari yahuza neza na Coach Gael nyiri 1:55AM nubwo
batangaje ko biyunze, The Ben yakuriye ingofero Ross Kana, atangaza ko ariwe
muhanzi wakoze amashusho meza muri uyu mwaka wa 2024 urimo kugana ku musozo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, The Ben yagize ati “Twese twakoze amashusho meza uyu mwaka ariko ariko iyi ndirimbo Mami ya Ross Kana niyo ndirimbo y’umwaka. Ntewe ishema nawe mwami muto''.
Muri
uyu mwaka, The Ben nawe amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri arizo Plenty na Ni
Forever gusa akaba ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya yari amaze
imyaka igera kuri itanu ateguje abafana be hakaba hariho n’indirimbo yakoranye
na Kivumbi bise My Name.