Indirimbo ya Wizkid yitwa Morayo yaciye agahigo ijoro ryashize yumvwa n'abarenga Miliyoni 1 ku munsi umwe wa Noheli gusa ku rubuga rwa Spotify.
Iyi ndirimbo Morayo ikaba yatumye umuhanzi Wizkid ashimangira igikundiro afite mubantu.Ifite umwihariko ko yitiranwa na mama wa Wizkid kandi akaba yaranayitiriye album ye aherutse gushyira hanze muri ukkwu ezi k'Ukuboza.
Umuhanzi w’icyamamare Wizkid yayishyize ahagaragara aho yatanzemo ubutumwa bukomeye ku rukundo n’amarangamutima. Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika hirya no hino ku Isi harimo n’abafana b’umuziki wa Afurika.
Wizkid, umaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, akomeje guhesha agaciro umuziki wa Afurika. Indirimbo Morayo ikomeje kugera ku bantu benshi, igahuza abakunda Afrobeat, ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo gukomeza kuzamura izina rya Wizkid.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO