Kigali

Harimo kuba itarengeje ibyumweru 22: Ibigenga gukuramo inda kwemewe mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/12/2024 16:27
0


Kuva tariki 8 Mata 2019, Umunyarwandakazi yari yemerewe byeruye gukuramo inda ubwo Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rigena uko bikorwa ryari rimaze amezi arindwi ritegerejwe ryashyirwaga ahagaragara.



Iteka rya minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, ingingo yaryo ya gatanu, yavugaga ko ‘gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.”

Ni mu gihe ngingo ya 125 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera kuba utwite ari umwana.

Kutaryozwa icyaha binashingira ku kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; cyangwa yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Undi wemerewe gukuramo inda mu Rwanda ni uwayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri. No kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, nabyo bituma nta buryozwacyaha bubaho.

Icyakora iryo tegeko risobanura ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta.

Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2024 ryo ku wa 29/11/2024 rihindura Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.

Ingingo yaryo ya mbere ivuga ku kigo cy’ubuvuzi cyemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda, ivuga ko ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda ihinduwe mu buryo bwemeza ko ‘gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro, nk’ikigo nderabuzima cyangwa nka polikilinike.’

Icyakora, Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera kilinike yujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ibyo bisabwa”.

Bivuze ko ubu Kilinike yujuje ibisabwa ishobora kwemererwa na Minisiteri y’Ubuzima, igakorera umuntu igikorwa cyo gukuramo inda nyuma yo gusuzuma ibyo isabwa, ibitandukanye n’ibyari bisanzwe aho polikilinike ari zo zari zemewe gusa.

Iteka rya minisitiri n°002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda rivuga ko gukuramo inda bikorwa ku mpamvu zirimo kuba umuntu utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo.

Ingingo ya karindwi yaryo ivuga ko mbere y’uko muganga akuriramo umuntu inda agomba gutanga ubujyanama bwimbitse ku buzima no gukora isuzuma rusange.

Umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.

Iyo umuntu usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko niwe ugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo. Iyo umuhagarariye wemewe n’amategeko abyanze, ukwemera k’umwana niko kugenderwaho.

Nubwo Abaturarwanda bemerewe gukurirwamo inda ku mpamvu zigenwa n’itegeko, Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rigena ko hari igihe ntarengwa cyo gukuramo inda.

Ingingo yaryo ya kane ivuga ko “uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22”.

Ukubye neza usanga icyo gihe kingana n’iminsi 154, ikaba amezi atanu arengaho iminsi ine. Bivuze ko mu mpamvu itegeko rigena ko zashingirwaho Umuturarwanda akurirwamo inda, imwe yonyine ni yo iba igifite agaciro iyo inda yamaze kurenza amezi atanu.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagore n’abakobwa 4,378 bakuriwemo inda hagati ya 2020 na 2023, mu gihe ababarirwa muri 60% by’abakuriwemo inda bafashwe ku ngufu, 32% zari zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, naho 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato. 


Uyu munsi ivuriro ryigenga ryujuje ibisabwa rishobora kwemererwa gutanga serivisi yo gukuramo inda ku babyemerewe n'amategeko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND