Kigali

F1: Max Verstappen azakorera mu Rwanda ibihano yahawe na FIA

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/12/2024 15:24
0


Umuhorandi wamamaye mu gusiganwa ku modoka, Max Verstapen, azakorera mu Rwanda ibihano aherutse guhabwa n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku modoka, FIA. Azakora ibi bihanoihno ari gufasha abana b’u Rwanda kumenya byinshi ku gusiganwa ku modoka.



Max Verstappen, ukina amarushanwa ya Formula One, agiye gukora imirimo ifitiye abaturage akamaro mu Rwanda nyuma yo guhanwa na Fédération Internationale de l'Automobile (FIA) kubera amagambo ye yafashwe nk'agasuzuguro mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ibi bikorwa azabikora ubwo azaba yitabiriye Inteko Rusange ya FIA izabera i Kigali, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

U Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya mbere Inteko Rusange ya FIA, ikaba ari nayo ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika. Uyu muhango uzajyana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 120 iri shyirahamwe rimaze rishinzwe, ndetse hanatangwa ibihembo ku bitwaye neza mu marushanwa akomeye yo gusiganwa mu modoka ku Isi.

Nubwo Verstappen azashyikirizwa igihembo cya Formula One 2024 nyuma yo gusoza umwaka ari ku mwanya wa mbere, azanakora imirimo ifitiye igihugu akamaro. Iyi mirimo ni igihano yahawe nyuma yo kwitwara nabi mu kiganiro n’abanyamakuru ku isiganwa rya Singapore Grand Prix.

FIA yatangaje ko Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (RAC) rizategura abana bakizamuka muri uyu mukino, aho Verstappen azaba ari kumwe na bo. Biteganyijwe ko azabaganiriza ku buryo bwo gukoresha neza imodoka zikina amasiganwa no kubagira inama z’uburyo bashobora kuzamuka muri uyu mukino.

Mu bikorwa biteganyijwe, harimo no kugerageza imodoka yo mu bwoko bwa Cross Car yakozwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali, ku bufatanye n’umutekinisiye wa FIA. Iyi modoka izamurikwa ku mugaragaro mu gihe cy’Inteko Rusange.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Buholandi yegukanye Formula One ku nshuro ya kane yikurikiranya, ariko uyu mwaka ntiwamworoheye. Yagiye ahabwa ibihano birimo gukurwaho amasegonda ku bihe bye n’amanota kubera gutwara nabi no guteza impanuka. 

Mu mezi 12 ashize, amanota umunani yakuweho ku makosa atandukanye, kandi umukinnyi ugejeje amanota 12 ahita ahagarikwa isiganwa rimwe.

Ku wa 13 Ukuboza 2024, Inteko Rusange ya FIA izabera i Kigali, igaragaza ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira ibirori mpuzamahanga no guteza imbere siporo z’imodoka. Ni umwanya udasanzwe kandi uzibukwa, aho ibirori bizahurirana no guhemba abambere mu mikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi.

Max Verstappen, nubwo azakira igihembo gikomeye, azanatanga umusanzu we mu guteza imbere impano mu Rwanda no kwerekana ko siporo igira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Ni urugero rwiza rwo gufata ibihano nk’amahirwe yo guhindura ibintu mu buryo bwiza.


Max Verstapen ibihano yahawe na FIA azabikorera mu Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND