Kigali

Umutoza wa Kiyovu Sports yatezwe igisa n'umushibuka

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/12/2024 13:14
0


Umutoza wa Kiyovu Sports Bipfubusa Joslin ubuyobozi bwa Kiyovu bwamusabye gutsinda APR FC, bitaba ibyo we na Kiyovu Sports bakabyarana abo.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Kane wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2023-24.

Aya makipe yombi  ntabwo muri uyu mwaka ahagaze neza, kuko Kiyovu Sports ni iya nyuma n’amanota 7, APR FC yo ni iya Gatanu n’amanota 19.

Mbere y’uko amakipe yombi akina kuri uyu wa Gatatu, umutoza wa Kiyovu Sports Bipfubusa Joslin yasabwe kwikorera urutare, kuko ubuyobozi bwamusabye gutsinda APR FC, ibyo byamunanira agatandukana na Kiyovu Sports.

Amakuru dukesha Radio & TV 10 avuga ko Kiyovu Sports yasabye umutoza gutsinda APR FC, ni ikipe iri kwitwara nabi mu buryo bushoboka muri uyu mwaka w’imikino, kuko amakipe hafi ya yose amaze gukina nayo yananiwe kuyatsinda.

Bipfubusa Joslin nubwo Kiyovu Sports yamusabye gutsinda APR FC, mu mikino 11 imaze gukina, yatsinzwe imikino umunani, itsinda imikino ibiri, inganya umwe.

Bipfubusa Joslin ashobora kwirukanwa ku munsi w’ejo kuko   kwikura mu nzara za APR FC bishobora kumubera inzozi mbi, yaje muri Kiyovu Sports mu mwaka ushyize asimbuye  Petros koukouras.

Umutoza wa Kiyovu Sports Bipfubusa Joslin yasabwe gutsinda umukino wa APR FC bitaba ibyo akirukanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND