Kigali

Chris Rock yavuye mu gitaramo hagati mu birori bya "Billionaire’s Holiday Party"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/12/2024 16:46
0


Umunyarwenya Chris Rock w'imyaka 59 yatunguye abari mu birori bya "Billionaire’s Holiday Party" ubwo yavaga ku rubyiniro yanze gukomeza igitaramo cy'urwenya nyuma y'iminota mike atangiye igitaramo.



Bamwe mu bitabiriye ibi birori byateguwe n'umuherwe, bavugaga ko Chris Rock yarakajwe no gufatwa amashusho, abandi bavuga ko yarakajwe nuko hari harimo abana muri icyo gitaramo. 

Nk'uko byatangajwe na DailyMail.com umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yavuze ko Rock yavuye ku rubyiniro kuko ibitekerezo bye by'urwenya bitari bikwiye abana. 

Yongeyeho ko gufatwa amashusho byatumye afata icyemezo cyo guhagarika igitaramo, akaba yavuye ku rubyiniro atavuze impamvu, anyura mu bantu yihuta agana ku muryango wo gusohoka. 

Chris Rock ufite abakobwa babiri, Lola w'imyaka 22 na Zahra w'imyaka 20, akunzwe kuvugwaho ko ibitaramo bye by'urwenya bikunze kubamo amagambo atari meza.

Uyu munyarwenya kandi yagarutsweho cyane igihe Will Smith yamukubitaga urushyi muri Oscars 2022 kubera urwenya yakoze ku musatsi w'umugore we Jada Pinkett Smith.


Chris Rock yatunguranye ava mu gitaramo kitarangiye


Chris Rock ufite abakobwa babiri bivugwa ko atigeze azirikana ko muri icyo gitaramo hari harimo abana

">

Aline Rangira Mwihoreze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND