Kigali

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2030 ushobora kuzakinirwa muri Africa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/12/2024 10:28
0


Umujyi wa Casablanca wo mu gihugu cya Maroc uri guhabwa amahirwe menshi yo kuzakira umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2030, kurenza Madrid yo muri Espagne na Porto yo muri Portugal.



Casablanca iragaragara nk’aho ari yo izakira umukino wa nyuma wa FIFA World Cup 2030, bitewe n’ibikorwaremezo bigezweho ndetse n’imyiteguro inoze igihigu cya Maroc cyiri gusyira mu kwakira igikombe cy’isi cya 2030. 

Nubwo muri Espagne hari stade zikomeye nka Santiago Bernabéu na Camp Nou, Stade Hassan II yo muri Maroc iri kwitabwaho cyane.

Stade Hassan II mo muri Moroc Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 115,000, ikaba ituma Casablanca iba mu mijyi ihabwa amahirwe yo kwakira umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2030.

Nk'uko bigaragara mu kinyamakuru Daily Sports, FIFA yahaye iyi stade amanota 4.3/5, angana n’aya stade za Santiago Bernabéu na Camp Nou zo muri Espagne.

Ikinyamakuru Daily Sports cyashimangiye ko impamvu umujyi wa Casablanca ufite amahirwe yo kwakira uyu mukino karundura, ni ibikorwa remezo byo ku rwego rwo hejuru biwubarizwamo, ugereranyije na Madrid, Barcelona na Porto, imijyi nayo izakinirwamo igikombe cy’isi.

FIFA yahaye uyu mujyi amanota 4.7/5, bigaragaza ko ari uwa mbere mu bikorwa remezo ku buryo wakorohereza abashyitsi bawusuye.

Igihugu cuya Moroc kandi gifite ibibuga bigezweho bikaba bizifashishwa mu gikombe cy’isi kizaba muri 2030, ibyo birimo Stade Hassan II (Casablanca), Stade Grand Agadir, Stade Grand Marrakech, Stade Grand Tangier, Stade Moulay Abdallah (Rabat) na Stade Grand Fez.

Igikombe cy’isi cya 2030 kizakinirwa mu bihugu bitatu ari byo, Espagne na Portugal byo ku mugabane w’Iburayi na Maroc yo muri Africa.

Umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2030 ushobora kuzakinirwa ku mugabane wa Africa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND