Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe mu gihe cy’imyaka irenga 35, kandi ko yashoboraga gukumirwa ariko bitakozwe kuko Isi yatereranye u Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa
Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga kuri Jenoside, yitabiriwe n’abagera
kuri 230 bakora mu bijyanye no gukumira Jenoside, abashakashatsi, abakora mu
bijyanye n’amateka, urubyiruko n’abandi.
Mu ijambo rye, Minisitiri Bizimana Jean Damascène yasobanuye uko amahanga yatereranye u Rwanda mu gihe
cy’imyaka irenga 35 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze itegurwa.
Ni mu gihe Intumwa
y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe gukumira Jenoside, Adama Dieng,
yavuze ko Abanyarwanda beretse Isi ko bishoboka gukira, kwiyunga no kubana mu
bumwe nyuma y’akaga gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ashima
iterambere u Rwanda rugezeho.
Nubwo bimeze bityo yavuze
ko abarokotse Jenoside bagikeneye abababa hafi mu rugendo rw’ubuzima ndetse
n’abiyemeza kuba ijwi ry’abatagishoboye kuvuga.
Minisiteri y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko iyi nama yateguwe mu
rwego rwo kwibuka imyaka 76 ishize hasinywe amasezerano mpuzamahanga yo
gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.
Uku kwiyemeza kwabaye mu
1948 mu Nama Mpuzamahanga yari igamije gukumira no guhana icyaha cya Jenoside,
gusa nyuma yaho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima
bw’abarenga miliyoni, bivuze ko abantu nta somo bigeze bakura mu byabayeho
mbere.
Adama Dieng we avuga ko
Abanyarwanda beretse Isi ko gukira, kwiyunga no kubana mu bumwe nyuma y’akaga
gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishoboka ndetse ashima iterambere u
Rwanda rugezeho kuri ubu.
Adama Dieng yahamije ko bishoboka gutsinda abashyira imbere imvugo zihembera urwango, ahubwo hagashyigikirwa abifuza icyiza. Avuga ko uyu ari umunsi wihariye wo kuzirikana abazize Jenoside zakozwe mu bihe bitandukanye hırya no hino ku Isi no gukumira izindi Jenoside abantu bagerageza gutegura.
Umuryango wa Afurika
Yunze Ubumwe wiyemeje gufasha u Rwanda mu mikorere y’Ikigo Nyafurika
cy’Ubushakashatsi ku Gukumira Jenoside, kiri kubakwa ku Rwibutso rwa Jenoside
rwa Kibuza ku Kamonyi, aho kizuzura muri Gashyantare 2025.
Iki kigo cyamurikiwe mu
Nama Mpuzamahanga kuri Jenoside, iri kubera i Kigali, aho Intumwa ya AU
ishinzwe gukumira Jenoside, Adama Dieng, yashimiye u Rwanda ku ishyirwaho
ry’iki kigo kizafasha abantu b’ingeri zinyuranye kurushaho gukora
ubushakashatsi kuri Jenoside, kumenya amateka yayo ndetse n’ibikorwa byo
kuyikumira.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mbonezagihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka irenga 35
TANGA IGITECYEREZO