Kigali

Cyera kabaye Los Angeles Lakers yongeye gutsinda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/12/2024 12:27
0


Los Angeles Lakers yari imaze imikino itatu yikurikiranya itsindwa, kuri uyu wa Mbere yatsinze Portland Trail Blazers ku manota 107-98, igera ku ntsinzi idafite kapiteni wayo LeBron James.



Ikipe ya Los Angeles Lakers yerekanye ko ishobora kugaruka mu bihe byioza, n’ubwo itari ifite kapiteni wayo LeBron James ubwo batsindaga ikipe ya Portland Trail Blazers ku manota 107-98 ku cyumweru nijoro. 

Nubwo LeBron yari afite ikibazo cy’ikirenge, abakinnyi nka Anthony Davis, D’Angelo Russell na Rui Hachimura bakaba bafashe inshingano zo kugeza ikipe ku ntsinzi.

Anthony Davis yerekanye ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri NBA. Yarangije umukino afite amanota 30 n’imipira na rebound 11, harimo ibiri yo kunyerera (offensive rebounds). Uretse amanota yatsinze, Davis yagaragaje ubuhanga budasanzwe ashyira igitutu ku bakinnyi ba Trail Blazers.

Uretse Davis, na D’Angelo Russell yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kuba inkingi y’ikipe, n’ubwo yakinnye ava ku ntebe y’abasimbura. Yatsinze amanota 28 anatanga imipira 14 ivamo amanota.

Mu gace ka kabiri k’umukino, Rui Hachimura yabaye igisubizo gikomeye cya Los Lakers, atsinda amanota 14 mu minota mikeya, Ibi byatumye Lakers iziba icyuho yari yatewe n’ikipe ya Trail Blazers maze bayobora umukino bagitangira igice cya kabiri n’amanota 59-45.

Ku ruhande rwa Trail Blazers, Deandre Ayton yerekanye ko afite imbaraga ku nkangara, afata imipira 19 nubwo byarangiye ikipe ye itsinzwe. Shaedon Sharpe nawe yatsinze amanota 19, ariko ntibyari bihagije ngo bakuremo icyuho cy’imikino ibiri iheruka yo gutsindwa.

Iyi ntsinzi yahagaritse imikino itatu Lakers yari imaze gutsindwa, byerekana ko bashobora guhangana n’imbogamizi igihe bimwe mu byibanze nk’umukinnyi wabo LeBron James adahari. 

Anthony Davis na D’Angelo Russell bagaragaje ko bashobora gufasha iyi kipe kuguma mu murongo mwiza wa shampiyona.

 

Los Angeles Lakers itari ifite LeBron James yatsinze nyuma y'uko yari imaze itsindwa.

Umuhungu wa LeBron James yakinnye umukino Lakers yatsinze kuri uyu wa Mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND