Kigali

Lewis Hamilton yasoje urugendo rw’imyaka 12 muri Mercedes, muri Ferrari bakoma amashyi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/12/2024 10:42
0


Lewis Hamilton ufite ibikombe birindwi bya Formula 1, yasezeye kuri Mercedes mu irushanwa rya nyuma ryabereye muri Abu Dhabi, aho yitwaye neza akava ku mwanya wa 16 agasoza ari uwa kane. Muri 2025 azatangira gukinira Ferrari.



Ryari isiganwa rikomeye kuri Hamilton kuko ryari risobanuye byinshi mu rugendo rwe. Nyuma yo gusoza irushanwa, yakoze "doughnuts" mu kibuga, arangije yicara iruhande rw'imodoka ye atangaza amagambo akomeye.

Hamilton yagize ati: "Gusezera kuri Mercedes byari bikomeye cyane. Iyi kipe yambereye umuryango. Kugira aya mahirwe yo guhagararira Mercedes mu mateka yanjye ni ikintu ntazibagirwa. Nishimira cyane uruhare rwa buri wese wanyuzwe no kunyizera muri uru rugendo."

Hamilton yagiye muri Mercedes mu 2013 ubwo iyi kipe yari ikiri mu rugamba rwo kugaragaza ko ishoboye mu masiganwa. Mu myaka 12 amaze muri Mercedes, yahinduye amateka y’uyu mukino, ayifasha kwegukana Formula 1 inshuro 6 ku giti cye n’ibikombe by’amakipe inshuro 8.

"Imyaka yanjye muri Mercedes ni umwanya w’ingenzi mu buzima bwanjye. Nishimira ko tutigeze dutakaza icyerekezo, n'ubwo habayeho imbogamizi. Nishimiye uko uyu mwaka tuwusoje, kuko byagaragaje urukundo mu ikipe yacu."

Uyu mwaka wa 2024 wari warangiye neza kuri Hamilton aho yegukanye amarushanwa abiri nk’intsinzi ze za mbere kuva mu 2021.

Mugenzi we George Russell w’imyaka 26, yashimiye byinshi yize kuri Hamilton, avuga ko ari isomo rikomeye mu buzima bwe.

Ati "Lewis yanyeretse uko umuntu aba icyitegererezo mu gukoresha neza urubuga afite. Kureba uko yakiraga intsinzi n’ibihe bitoroshye byampaye isomo rikomeye, cyane cyane uko bifasha abakiri bato kumenya iby’ingenzi mu buzima."

Hamilton azerekeza muri Ferrari mu 2025, aho azatangira indi ntera mu rugendo rwe. Mercedes izakomeza kwibuka neza imyaka 12 y’intsinzi n’imikoranire myiza yagize na Hamilton. 

Toto Wolff, umuyobozi wa Mercedes, yavuze ko iyi myaka izahora yibukwa mu mateka y’ikipe: "Imyaka twakoranye na Lewis yahaye ikipe yacu agaciro kadasanzwe. Ibyo twagezeho ni isomo ryo gukorana ubwitange no kubaha indangagaciro zacu."

Lewis hamiliton yasezeye ku bakunzi ba Mercedes 

Lewis Hamiliton agiye gukomereza muri Ferrari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND