Igihugu cy'u Rwanda gishobora kwakira imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024) mu buryo butunguranye nyuma y'uko Kenya iri kugenda biguruntege mu bijyanye no kwitegura iyi mikino.
Mu kwezi kwa 9 nibwo impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Mugabane w'Afurika,CAF yemeje ko CHAN 2024 izabera mu bihugu bitatu aribyo Kenya , Tanzania ndetse na Uganda.
Kugeza ubu muri ibi bihugu imyiteguro yo kwakira iyi mikino igeze kure usibye Kenya yo iri kubigendam gake.
Mu Cyumweru gishize intumwa za CAF zasuye iki gihugu zisanga imyiteguro ntabwo imeze neza birangira bababwiye ko itariki 31 Ukuboza ariyo ntarengwa yo kuba baba barangije imirimo cyangwa bakamburwa kwakira iyi mikino ya CHAN 2024.
Stade iri kubakwa muri Kenya ya Karasani ngo izakire iyi mikino iracyari inyuma cyane ndetse yewe nta nubwo bishoboka ko yaba yuzuye muri iyi minsi yatanzwe.
Amakuru avuga ko mu gihe iki gihugu byaba byanze u Rwanda arirwo rwahita rwakira iyi mikino CHAN 2024.
U Rwanda rufite Stade eshatu zemewe na CAF arizo Stade Amahoro iri no mu nziza muri Afurika, Kigali Pelé Stadium ndetse na Stade mpuzamahanga ya Huye.
Mu gihe ibi byaba bibaye bivuze ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yahita ibona itike yo gukina iyi mikino.
Ni mu gihe n'ubundi yamaze kurenga ijonjora ry'ibanze ndetse ikaba ifite imikino ibiri y’amajonjora ya nyuma y’iri rushanwa izakinamo na Sudani y’Epfo tariki ya 22 na tariki 29 Ukuboza 2024.
U Rwanda rushobora kwakira CHAN 2024 mu buryo butunguranye
TANGA IGITECYEREZO