Dan Ashworth wari umuyobozi wa siporo muri Manchester United yeguye ku nshingano ze nyuma y’amezi atanu gusa yari amaze mu mirimo ye.
Dan Ashworth w’imyaka 52 yashyizwe muri iyi mirimo muri Nyakanga 2024, aho yari agiye gufasha ikipe mu bikorwa by’iterambere ryayo, nyuma yo kuva muri Newcastle United.
Raporo zigaragaza ko Ashworth yishyuwe miliyoni 3 z’amapawundi kugira ngo yemere kuva muri Newcastle agana ku Old Trafford.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Athletic, Ashworth ntiyahiriwe n’imikoranire ye na Sir Jim Ratcliffe, Umuyobozi Mukuru wa Manchester United, cyane cyane mu bijyanye n’isoko ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi ryabaye.
Mu bwumvikane bw’impande zombi, hasheshwe amasezerano ye, ikipe imushimira ku byo yakoze inamwifuriza amahirwe mu bikorwa bye bizaza.
Dan Ashworth yari asanzwe afite izina rikomeye mu kubaka amakipe agakomera. I Newcastle, aho yari yageze mu 2022 avuye muri Brighton & Hove Albion, yafashije iyi kipe gutera intambwe ikomeye mu marushanwa y’i Burayi nka UEFA Champions League.
Ashworth kandi yagize uruhare runini mu gutegura amakipe y’abato mu Bwongereza, aho yatwaye ibikombe by’Isi mu batarengeje imyaka 17 na 20 mu mwaka wa 2017.
Mu kazi ke ka buri munsi, yakoranaga cyane n’itsinda rishinzwe gushaka abakinnyi bashya, ariko raporo zivuga ko Manchester United ikomeje kugira ikibazo cyo kugura abakinnyi bahenze ariko bakayihombya.
Manchester United yamaze gutandukana n'umuyobozi wari ushinzwe Siporo Dan Ashworh
TANGA IGITECYEREZO