Nyuma y'uko inzego z'ubuzima mu Rwanda zikomeje kugaragaza ko ubwandu bwa SIDA bwiyongera cyane mu rubyiruko n'abakora uburaya, hatangajwe ko hagiye gutangizwa gahunda yo gutera abaturarwanda umuti urinda kwandura SIDA uzwi nka 'Cabotegravir long acting.'
U Rwanda ni kimwe mu
bihugu byashyize imbaraga mu guhangana n’indwara zandura n’izidandura mu myaka
30 ishize, bituma icyizere cyo kubaho cyiyongera kigera ku myaka 69 mu 2022.
Imibare y’Ikigo
cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya
ubukana bwa Virusi itera SIDA barenga ibihumbi 220. RBC igaragaza ko 95% bafata
imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa Virusi itera SIDA.
CAB-LA, ni umuti uterwa
mu rushinge abantu hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA,
wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS mu 2022. Uyu muti
uratangira gutangwa mu Rwanda muri uku Kuboza 2024.
Uru rushinge ruterwa
umuntu buri mezi abiri, biteganyijwe ko ruzaruhura umutwaro abantu bafataga
ibinini bya buri munsi birinda ubwandu.Umuti wa CAB-LA ufasha umubiri kugira
ubudahahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no
kororokeramo.
Ku ikubitiro umuntu
azaterwa doze ebyiri mu mezi abiri akurikiranye, akomeze kwiteza urushinge
nyuma ya buri mezi abiri.
Amakuru InyaRwanda ifite ni uko iyi gahunda izatangirira ku bakora umwuga w’uburaya, abantu babana
umwe yaranduye undi adafite ubwandu, ingimbi n’abangavu n’abandi.
Umuti wa CAB-LA watewe
abantu binyuze mu rushinge bwa mbere muri Zimbabwe mu 2022, nyuma wemezwa
n’inzego z’ubuzima muri Zambia hamwe na Afurika y’Epfo yemeje ikoreshwa ryawo
ariko ukaba utaratangira gutangwa.
Ikigo cy’Igihugu
cy’Ubuzima, RBC, gisobanura ko gukoresha ubu buryo bwo kwirinda kwandura Virusi
itera SIDA bizagababanya ikibazo cy’akato gahabwa abafataga ibinini bya buri
munsi.
Mu bihe bishize
hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi
Itera SIDA, zirimo gutanga udukingirizo ku buntu binyuze mu tuzu twashyizwe mu
mijyi itandukanye ariko bitatanze umusaruro wifuzwaga.
Ubwo hizizwaga umunsi
mpuzamahanga wo kurwanya SIDA kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Sabin Nsanzimana yagaragaje ko abantu bapfa muri rusange ku munsi ari 100,
na ho abicwa na SIDA ari barindwi buri munsi.
Ati: “Abantu 100 bapfa
buri munsi mu Rwanda, na ho barindwi muri abo 100 ni abantu bafite ubwandu bwa
Virusi ya Sida, barwaye SIDA. Bivuze ko SIDA ikiri ikibazo. Turacyahanganye
n’ikibazo gikomeye ariko narebye mu mibare y’imyaka 10 ishize, byasaga n’aho byikubye
gatatu karenga kuko icyo gihe bari abantu barenga 20 bapfa buri munsi bishwe na
SIDA.”
Dr Nsanzimana yavuze ko
buri munsi mu Rwanda haboneka ubwandu icyenda bushya bw’agakoko gatera SIDA. Ati:
“Uyu munsi turamara aha turabona abantu icyenda bashya banduye Virusi ya SIDA,
ejo bibe uko, ejo bundi bibe uko kandi abenshi ni urubyiruko rw’imyaka 20, 19,
18, bivuze ko dufite byinshi byo gukora mu mwaka utaha ariko ugereranyije
n’imyaka ishize aho twagiraga ubwandu bushya 25, ntabwo twakwiha intego
y’umwaka utaha nibura tukagera kuri barindwi cyangwa batandatu?”
Umwaka ushize ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo
kurwanya SIDA, ku wa 30 Ugushyingo 2023, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin
Nsanzimana, yavuze ko kunywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA imyaka irenga 20
ari umutwaro ariko hari gutekerezwa uburyo umuntu yajya afata urushinge
ruzamara amezi menshi.
Ati: “Nk’uko twabashije
gushyiraho gahunda yo kunywa ikinini kimwe ku munsi, dukwiye no gutekereza uko
umuntu yajya afata urushinge rumwe mu mezi menshi.”
Igihe tuzaba tumaze
kugera kuri ubu buryo bushya bwo kwita ku barwayi, urushinge rumwe rushobora
kuzajya rumara ukwezi cyangwa se rufatwe kabiri mu mwaka, wenda rumwe umuntu
aruterwe muri Mutarama urundi muri Kamena cyangwa Nyakanga, aha ni ho
twerekeza.”
Imibare igaragaza ko
abagore bakora uburaya ari bo benshi bafite ibyago byo kwandura virusi ya SIDA,
bagera kuri 35%, umubare wagabanyutse ku muvuduko muto cyane kuko mu myaka 10
ishize bari 50%.
Imibare y’Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagera kuri 3200 bandura
Virusi itera SIDA buri mwaka. Abandura bashya biganje mu rubyiruko kuko nibura
35% by’abandura ni abafite munsi y’imyaka 25, abakobwa bakiharira umubare
munini. Mu bantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA.
TANGA IGITECYEREZO