Kigali

Rutahizamu wa West Ham United yakoze impanuka ikomeye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/12/2024 10:14
0


Michail Antonio, rutahizamu wa West Ham United, ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro byo mu mujyi wa Londres nyuma y’impanuka y’imodoka ikomeye yabereye mu gace ka Essex ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024.



Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo abanyarwanda bari bahugiye mu mukino wa APR FC na Rayon Sports, mu Bwongereza ho byari amarira nyuma y’impanuka ikomeye cyane yakozwe na rutahizamu wa West Ham United Michael Antonio.

Nyuma yo gukora impanuka ikomeye cyane ndetse imodoka yari atwaye ikangirika cyane, ubu Michael Antonio ari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro, ndetse ikipe ya West Ham yatangaje ko yatangiye kumenya abantu bamuri iruhande, cyane ko atazi uko yisanze mu bitaro.

Ikipe ya West Ham United yemeje ko Antonio w’imyaka 34, ameze neza kandi ari kuvugana n’abaganga.

Mu itangazo ryatanzwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ikipe yagize iti: "Michail Antonio ari mu bitaro nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Essex. Michail ameze neza kandi arimo kwitabwaho n’inzobere mu buvuzi."

Ikipe yongeye gushimangira ko yifatanyije na Antonio n’umuryango we muri ibi bihe bigoye ndetse isaba abakunzi ba ruhago kubaha ubuzima bwite bwa rutahizamu wabo w’icyitegererezo.

Iyi nkuru yababaje abakunzi ba ruhago ku Isi yose harimo abakinnyi bagenzi be n’amakipe atandukanye.

Jobi McAnuff, wakinanye na Antonio mu ikipe ya Reading, yanditse kuri Instagram ati:"Amasengesho yanjye ari kumwe na Michail n’umuryango we muri iki gihe."

Si we wenyine wagize icyo avuga, urwego rureberera shampiyona y’u Bwongereza Premier League, aho Antonio akinira, narwo rwagaragaje ko rwifatanyije na we, rugira ruti:"Amasengesho yacu ari kumwe na Michail, umuryango we, inshuti ze ndetse n’ikipe ya West Ham muri rusange."

Michail Antonio amaze imyaka irenga icyenda akinira West Ham United, aho yageze mu 2015.

Uyu mukinnyi wavukiye mu Bwongereza ariko ufite inkomoko muri Jamaica, yanditse amateka muri West Ham nk’umukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi muri Premier League. Yatsindiye iyi kipe ibitego 83 mu mikino 322, akaba yarananyuze mu makipe nka Nottingham Forest, Sheffield Wednesday, na Reading.

Uretse impanuka yo mu mpera z’iki cyumweru, si ubwa mbere Antonio agize ibyago nk’ibi. Ku munsi wa Noheli mu 2019, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari atwaye Lamborghini y’agaciro ka  £210,000.

Nubwo Antonio ari mu bitaro, West Ham iritegura gukina na Wolves ku wa Mbere i Londres. Ikipe iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona, ikomeje gushaka uko yagira umwaka mwiza, ndetse abakunzi bayo barimo no gusengera rutahizamu wabo kugira ngo akire vuba asubire mu kibuga.


Rutahizamu wa West Ham United ari kwitabwaho mu bitaro nyuma yo gukora impanuka ikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND