Minisiteri ya Siporo, yashimiye amakipe yegukanye ibikombe bine mu mikino Nyafurika y’Abakozi iherutse kubera i Dakar muri Sénégal, amakipe hafi ya yose yo mu Rwanda akiharira imyanya myiza.
Guhera tariki ya 18 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal habereye imikino Nyafurika y’Abakozi, izwi nka OSTA 2024. Aya marushanwa, ahuza ibigo bitandukanye byitwaye neza mu mikino mu bihugu byabyo, yabaye amahirwe yihariye ku Rwanda, aho rwagize amakipe yegukanye ibikombe bine.
Amakipe y’u Rwanda yitwaye neza mu byiciro
bikurikira, Umupira
w’amaguru, Ikipe ya Immigration yegukanye igikombe. Volleyball y’abagabo,
Ikipe ya Immigration nayo yabaye indashyikirwa. Basketball y’abagore, Ikipe ya
Immigration yongeye guhesha igihugu ishema. Volleyball y’abagore, Ikipe ya
RRA yitwaye neza, yegukana igikombe cy’icyiciro cy’abagore.
Ibi byatumye u Rwanda rwandika amateka muri
aya marushanwa, rugaragaza ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Minisiteri ya Siporo yagaragaje ishimwe rikomeye ku makipe yitwaye neza, maze ibicishije
ku rukuta rwayo rwa X, igira iti: “Mwarakoze cyane guhagararira neza Igihugu
mukagihesha ishema. Amakipe yahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rwa
Afurika mu mikino ihuza Abakozi [OSTA 2024] yabereye i Dakar muri Sénégal,
yitwaye neza.”
Aya magambo yashimangiye uruhare rw’aya makipe mu guhesha u Rwanda icyubahiro no kuganisha siporo nyarwanda ku rwego rwo hejuru.
Uretse kwegukana ibikombe, aya makipe yahise akatisha itike yo kuzitabira imikino itaha izabera i Alger muri Algérie mu mpera za 2025. Ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo gukomeza guhesha igihugu icyubahiro mu ruhando mpuzamahanga.
Intsinzi nk’izi zerekana ko siporo nyarwanda iri gutera imbere kandi igaragaza
ko ubufatanye hagati ya Minisiteri ya Siporo, ibigo by’abakozi n’abakinnyi
ubwabo bubyara umusaruro. Iyi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere impano
z’abanyarwanda no gukomeza guhesha igihugu isura nziza.
Minisiteri ya Siporo yashimiye amakipe yitwaye neza mu mikino nyafurika y'abakozi
TANGA IGITECYEREZO