Umukinnyi wa Filime Rudahigwa Emmanuel wamamaye nka Rugaba, binyuze muri Filime y'uruhererakane ya 'Papa Sava' yatangaje ko yasezeye nyuma y'imyaka irenga itanu agira uruhare mu gukundwa kw'iyi Filime.
Ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane, ahanini bitewe n'ubuhanga bwe, bushamikiye ku ndirimbo yagiye ahimba zamamaye za Gospel, anazwi kandi cyane mu misango y'ubukwe n'ibindi.
Mu Kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Rugaba yavuze ko yasezeye kubera ko yumviye ijwi ry'Imana.
Ati "Impamvu nasezeye muri 'Papa Sava' numviye Imana kuko yambwiye ko mfite igihe nzaba muri 'Papa Sava' ariko mfite n'igihe nzaviramo."
Yavuze ko hejuru yo kumvira ijwi ry'Imana, ryanamuyoboye mu bikorwa byo gutangiza umushinga "wo gutegura ibitaramo bya gakondo no gukora umuziki wa Gospel ku giti cyanjye".
Rugaba yasobanuye ko agiye gushyira imbaraga cyane mu gukora indirimbo ze bwite, no gutegura ibitaramo bishamikiye ku ivugabutumwa n'umuco.
Ati "Hari indirimbo nagiye mpimba ndi muri Papa Sava abantu bakazikunda, ibizwi nka 'korasi', rero ngiye kujya muri studio, njye nzikora mu buryo bwiza, ubundi nzisohore."
Yavuze ko yishimira imyaka itanu yari amaze muri 'Papa Sava' kuko 'nungutse kumenywa n'abantu, nungutse inshuti n'umuryango kandi nahamenyeye impano yo kwandika filime.'
Uyu mugabo avuga ko adashyize iherezo ku gukina Filime, kuko ari ibintu yifuza kuzakomeza nyuma, amaze gushyira imbaraga 'mu bitaramo gakondo no gukora umuziki wanjye gakondo'.
Ati "Ibitaramo ngiye kujya nkora bishingiye ku muco wo gutarama, kuvuga amazina y'inka, no kuvuga ibyivugo. No kwibutsa Abanyarwanda uko cyera twataramaga, tugahana Inka n'abageni."
Akomeza ati "Tuzajya twigisha abantu kwivuga n'umuco wo kugaba no kugabirana."
Rugaba (ubanza ibumoso) yatangije Ibitaramo bigamije gufasha kunguka ubumenyi ku muco
Rugaba yatangaje ko yasezeye muri Papa Sava kubera ko yumviye ijwi ry'Imana
Umuhanzi mu njyana gakondo (Uri uburyo), Cyusa Ibrahim yashyigikiye Rugaba mu rugendo rushya yatangiye
Rugaba yasobanuye ko atahagaritse gukina Filime
Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, yashimye umuhate wa Rugaba muri Filime
Rugaba yavuze ko agiye kujya ategura ibitaramo yise 'Umwezi w'inkera'
Abakinnyi bakina muri Papa Sava nasezeye kuri Rugaba mu buryo bwihariye, bamushimira uko babanye
Rugaba yavuze ko azakomeza guhimba indirimbo za Gospel, azashyire kuri shene ye
TANGA IGITECYEREZO