Kigali

Bruce Melodie yatangiye kwifashisha Murumuna wa Christopher mu bihangano bye- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2024 12:05
0


Umuririmbyi itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yatangiye kugaragaza impano ya J'Chrétien Munezero usanzwe ari murumuna wa Christopher, ni nyuma y'uko amuhaye umwanya wo kujya amukorera amashusho y'indirimbo ze zirimo n'iyo yakoranye na Blq Diamond yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024.



'Niki Minaji' iri mu ndirimbo zigize Album nshya ya Bruce Melodie yise 'Colourful Generation', ndetse iri ku mwanya wa Kane kuri iyi Album igiye kumara umwaka umwe itegerejwe. Izaba iriho indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n'abahanzi banyuranye, ahanini biturutse ku mubano basanzwe bafitanye. 

Bruce Melodie yari aherutse gutangaza ko indirimbo ye yayitiriye izina ry'umuhanzikazi ukomeye ku Isi. Yayise 'Niki Minaji', kandi yitsa cyane ku kugaragaza ko umukobwa aba aririmba, yaba imiterere ye, uburanga bwe n'ibindi abihuje n'uyu muhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye ku Isi.

Iyo unyujije amaso mu bantu bakoze iyi ndirimbo, ubona ko yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element, ni mu gihe mu buryo bw'amashusho (Video) yakozwe na J'Chrétien Munezero usanzwe ari Murumuna wa Christopher.

Ni mu gihe Bahali Ruth witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, akabasha no kwegukana ikamba ry'umukobwa wahize abandi mu kugira ubumenyi ku buzima bw'imyororokere, yabaye umwungiriza wa J'Chrétien Munezero mu ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo.

Bruce Melodie agaragaza ko muri iyi minsi mu bijyanye no gukora amashusho y'indirimbo ari kwitabaza cyane J'Chrétien Munezero, ariko kandi ntiyibagirwa Fayzo bagendanye urugendo rurerure.

J'Chrétien Munezero amaze igihe atangiye gushyira imbaraga cyane mu ikorwa ry'amashusho y'indirimbo z'abahanzi, ndetse ni umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo 'Plenty' ya The Ben, ni nawe wakoze amashusho agaragaza abahanzi bose babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM, icyo gihe nabwo yafatanyije na Bahali Ruth.

Ku wa 29 Mata 2024, uyu musore yanafashije Mukuru we Christopher mu ikorwa ry'indirimbo ye yise 'Vole'; ni nawe kandi wakoze amashusho y'indirimbo 'Munda' ya Kevin Kade.

Iyo unyujije amaso ku rubuga rwe rwa Instagram, bigaragara ko J'Chrétien Munezero anakorana cyane n'abahangamideli n'abanyamideli, agakora ibikorwa by'amashusho byo kwamamaza kompanyi zinyuranye n'ibindi.

Benshi basobanukiwe umuziki ukorewe mu matsinda, iyo uvuze Blaq Diamond, bahita babyumva kuko ari abasore bamaze kugira ibihangano bifatika uhereye kuri "Summer YoMuthi" imaze kurebwa inshuro Miliyoni 27 kuri YouTube mu myaka 3.

Haraza kandi "Ibhanoyi" yarebwe inshuro Miliyoni 21 mu myaka 5, "Messiah" yarebwe na Miliyoni 15 mu myaka 3, "Love Better" yarebwe na Miliyoni 14, "Woza My Love" yarebwe na Miliyoni, umasaruro utari muto bafite kuri YouTube.

Blaq Diamond bahuye muri 2010 ubwo bari mu rugendo shuri maze bakagenda barapa mu modoka yari ibatwaye. Kuva icyo gihe aba bombi batangiye guhorana ari na ko biyerekana ku ishuri bigagamo.

Nyuma baje kwiyemeza kujya gutura muri Johannesburg kugira ngo bakomeze kwagura ibikorwa byabo by’umuziki aho byatangiye bigoye batazi umuntu n'umwe, kubona akazi bigoye, ariko bakomeza guhangana, ayo babonye bayashora mu muziki.

Mu Ukuboza 2021 iri tsinda ryahagaritse imikoranire yaryo na Ambitiouz Entertainment, muri Nzeri 2021 bakorana indirimbo na Qoma na Big Zulu na Siya Ntuli. Muri Gashyantare 2024 bashyize hanze Album bise "Zulu Romance".

Bruce Melodie yatangiye gukorana na J'Chrétien Munezero usanzwe ari Murumuna wa Christopher 

Blaq Diamond yamamaye cyane muri Afurika y’Epfo yakoranye ku nshuro ya mbere indirimbo na Bruce Melodie 


Ubwo Bruce Melodie yari kumwe na Blaq Diamond mu ikorwa ry'iyi ndirimbo, bari kumwe na Element

 

Bruce Melodie yagaragaje ko tariki 21 Ukuboza 2024 azamurika Album, kandi ko abatumiwe batarenga 500 


Chrestien usanzwe ari Murumuna wa Christopher ari kumwe na Bahali Ruth bafatanyije kuyobora amashusho y'indirimbo ya Bruce Melodie 

Bahali Ruth witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, amaze iminsi agaragaza ko yinjiye mu bijyanye no gukora amashusho y'indirimbo

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIKI MINAJ’ YA BRUCE MELODIE NA BLAQ DIAMOND

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND