Kigali

Twarakuranye- Bushali kuri Muhire Kevin yitezeho guhesha intsinzi Rayon Sports imbere ya APR FC- video

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2024 13:02
0


Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, yatangaje ko adafite gushidikanya muri we ko Muhire Kevin azatsinda ibitego 3 mu bizahesha intsinzi ikipe ya Rayon Sports imbere ya APR FC, mu mukino utegerejwe na benshi, ahanini biturutse mu kuba buri wese agaragaza ko azatahana amanota atatu.



Imibare ya hafi igaragaza ko uyu mukino ushobora kuzinjiriza Rayon Sports nibura Miliyoni 200 Frw; kuko menshi mu matike yashize ku isoko. Ibi wabishingira mu kuba, ku wa 3 Ukuboza 2024, amatike yari amaze kugurishwa yari afite agaciro ka Miliyoni zirenga mirongo itandatu (61.400.000 Frw). 

Uyu mukino w’ishiraniro w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona utarabereye igihe uzaba ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 kuri Sitade Amahoro, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Itike ya make muri uyu mukino ni ukwishyura 3000 Frw na 5000 Frw, ni mu gihe iya menshi ari 1.000.000 Frw.

Uyu mukino watangiye kuvugwa na mbere y’uko umunsi ugera; ndetse buri ruhande rugaragaza ko rwiteguye gutahukana intsinzi uko byagenda kose.

Bushali usanzwe ari umufana wa Rayon Sports, yabwiye InyaRwanda ko asanzwe ari inshuti ya Kapiteni w'iyi kipe, Muhire Kevin, ahanini biturutse mu kuba ‘barakuranye’ muri karitsiye.

Avuga ko ashingiye ku bushobozi bwe, ntagushidikanya ko azahesha Rayon Sports intsinzi. Yavuze ati "Muhire Kevin ndamwizera cyane, ndamwizera birenze, kuko afite amaraso ashyushye, kuva bwa mbere mubona akina umupira w'amaguru.

Ikintu namwisabira ni uko kuri uriya munsi wo ku wa Gatandatu atuzanira intsinzi y'ibitego nka 3. Ibindi azabiharire bagenzi be nka Niyonzima Seif, Ombolega, bizaba ari ibintu birenze."

Bushali yavuze ko aziranye cyane na Muhire Kevin kandi amuzi nka Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports "nanjye ubu narakuze ndi kapiteni w'ikipe ya Kinyatrap". Yakomeje ati "Urumva twagize inshingano zitandukanye, ariko mu buzima busanzwe ni inshuti yanjye."

Uyu muraperi yavuze ko nyuma yo gushyira hanze Album ye ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, kuri uyu wa Kane arayishyira ku rubuga rwa Youtube. Ati "Ni Album izaba iryoshye cyane! Abantu bagomba kuba biteguye cyane."

Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane. 

Album ye iriho indirimbo "Isaha" yakozwe na Producer Yewe, 'Ubute' yakozwe na Elvis Beat, 'Zontro', 'Iraguha' yakoranye na Slum Drip na B-Threy, 'Tugendane' yakozwe na Hubert Beat, 'Imisaraba' yakozwe na Pastor P, 'Saye';

'Ijyeno','Hoo' yakozwe na Muriro, 'Unkundira Iki' yakoranye na Kivumbi King, 'Moon' yakoranye na Khaligraph Jones, 'Kuki uneza i nigguh?' yakoranye na Nillan, 'Mbere rukundo' yakozwe na Muriro, 'Monika' yakozwe na Package, 'Gun' yakozwe na Lee John, 'Paparazzi' yatunganyijwe na Stallion, ndetse na 'Sinzatinda' yakozwe na Kush Beat.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bushali yavuze ko Album ye yayise 'Full Moon' kubera ko n'umuhungu we w'imfura yitwa 'Bushali Moon' kandi yashakaga kwiyumvisha ubuzima bw'abantu batishoboye.

Yavuze ko yakuriye mu buzima butari bwiza, ari nayo mpamvu ukwezi kwamubereye impamba yo gukomeza kwitekerezaho no kugerageza gusingira inzozi ze.

Bushali yavuze ko ukwezi gufite igisobanuro kinini mu buzima bwe, kuko azi neza ko buri joro ryose yaraye yari amurikiwe n'ukwezi.

Ati "Ni Album nakoze ngendeye ku mateka yanjye, ukuntu nakuze, ubuzima nakuriyemo, ngendeye no ku muhungu wanjye, ngendeye no ku muryango wanjye, n'umugore wanjye, ubu mfite abana babiri, harimo 'Moon' na 'Sun'."

Yavuze ko iyo izuba rirenze nibwo ukwezi kugaragara. Atekereza gukora iyi Album, yishyize mu mwanya w'umuryango we, ndetse anatekereza ku muryango mugari w'abantu bakunze ibihangano bye mu myaka itandukanye ari mu muziki.

Bushali yavuze ko umuryango wamubaniye neza mu ikorwa ry'iyi Album, kuko bamuhaye ibitekerezo by'ukuntu igomba gukorwa, kandi mu kuyimurika yarabifashishije ku bifuniko (Cover) biyigaragaza.


Bushali yatangaje ko afite icyizere cy’uko Muhire Kevin azahesha intsinzi ikipe ya Rayon Sports

Rayon Sports ishobora kuzinjiza arenga Miliyoni 200 Frw ku mukinoa na APR FC

Muhire Kevin asanzwe ari Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, ndetse akora ibikorwa kenshi biganisha ku ntsinzi 

Bushali ari kumwe na mugenzi we B-Threy bakurikiranye umukino wa Rayon Sports na Muhazi FC, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024  

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMURAPERI BUSHALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND