Kigali

Vex Prince, umuhanzi rukumbi waserukiye u Rwanda mu iserukiramuco muri Côte d’Ivoire- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2024 9:44
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Vex Prince yamaze kwerekeza mu Mujyi wa Abidhjan mu gace kazwi nka Anono mu gihugu cya Côte d’Ivoire, aho yitabiriye iserukiramuco “Cocody Music Festival/ Festival de Musques de Cocody” agiye kuririmbamo ku nshuro ye ya mbere.



Ni cyo gitaramo kinini uyu muhanzi agiye kuririmbamo nyuma y’umwaka umwe ushize ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. 

Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024 yerekeza muri Côte d’Ivoire ari kumwe n’umujyanama we Kubwimana Yvan, usanzwe ari umunyamakuru wa Radio/Tv Isango Star. 

Yavuze ko yatumiwe muri iri serukiramuco biturutse ku ndirimbo ye yise ‘Wahala’ ikunzwe cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika. 

Ati “umuziki wabaye mpuzamahanga ntibikigoye kumenyekanisha ibintu biri kuri internet, twatunguwe no kubona indirimbo ‘Wahala’ bayikunze muri Côte d’Ivoire nkabona Video z’abantu baho tuza kubona ‘Email’ idusaba ko twakwemera ubutumire bwabo bwo kwitabira Iserukiramuco ryaho, ntabwo twabyanze kuko ni amahirwe akomeye kuri twe kandi twagombaga kubikora,”

Kubwimana Yvan yasobanuye ko Vex Prince azaririmba mu iserukiramuco rya “Cocody Music Festival” tariki 06 Ukuboza 2024.

Ashimangira ko hari n’indi mishinga bazakorera muri icyo gihugu irimo no gushyira hanze indirimbo baherutse guhuriramo n’umuhanzi uri mu bakomeye muri icyo gihugu Fior 2 Bior, uherutse i Kigali mu bikorwa by’umuziki.

Vex Prince abarizwa mu inzu y’umuziki ya Kauris Music. Indirimbo ye yise ‘Wahala’ n’iyo yatumye atangira gushaka uko yakorana n’abahanzi bo muri Côte d'Ivoire, ndetse mu minsi ishize hari babiri baje mu Rwanda bakorana indirimbo.

Iriya ndirimbo ye yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Yeweeh, ni mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad.

Iri serukiramuco risanzwe riba buri mwaka, ndetse rihuza cyane ibihumbi by’abantu banyuranye baturuka mu bihugu bitandukanye, ndetse n’abahanzi baba batumiwe, hagamijwe gususurutsa abantu bitabira iri serukiramuco.

Buri mwaka bahitamo igihugu gitumirwa nk’umushyitsi w’icyubahiro, kuri iyi nshuro ni u Rwanda, ushingiye ku makuru atangwa n’urubuga rw’abari gutegura iri serukiramuco rinitabirwa n’umubare munini w’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu.

Uretse ibitaramo by’abahanzi, iri serukiramuco rinarangwa n’ibikorwa birimo kugaragaza umwihariko w’amafunguro anyuranye ategurirwa muri iki gihugu, ibyo kunywa n’ibindi bifasha abantu kwidagadura mu buryo bukomeye.

Mu cyongereza iri serukiramuco ryitwa “Cocody Music Festival (FEMUCO)”. Rizaba mu gihe cy’iminsi itatu, ku wa 6, 7 na 8 Ukuboza 2024, rizabera cyane mu Mujyi wa Cocody mu gihugu cya Cote d'ivoire.

Abahanzi benshi batumirwa muri iki gitaramo usanga bibanda ku muziki wubakiye ku njyana ya ‘coupé-décalé’, ‘zouglou’, ‘maïmouna’, ‘reggae’ n’izindi.

Kuri iyi nshuro, iri serukiramuco ryubakiye ku nsanganyamatsiko yo gukangurira buri wese guha umwanya urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu bihe bitandukanye, no gushyigikirwa na za Guverinoma.

Urutonde rw'abahanzi batumiwe muri iri serukiramuco rugaragaraho cyane abo mu Burengerazuba bw'Afurika nka Zody Le King, Tout Content, Revolution, Adeba Konan, Oyoki, Zoksy, Agana, Ste Milano, Dydy Yeman, Team de Pay n'abandi.

Vex Prince yitabiriye iri serukiramuco mu gihe anategerejwe kuzaririmba mu rindi serukiramuco rizwi nka ‘Paname Festival Treighville’ rizaba ku wa 30, 31 Ukuboza 2024, ndetse no ku itariki ya 1 Mutarama 2025. Muri ibi bitaramo byose niwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda watumiwe. 


Ubwo Vex Prince yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, yitegura kwerekeza mu Mujyi wa Abidjan 


Vex Prince ari kumwe n'umunyamakuru Kubwimana Yvan, uri kumufasha muri iki gihe kumenyekanisha ibikorwa bye 


Vex Prince yavuze ko mu gihe bazamara muri Cote d'Ivoire, bazanakora ku mushinga w'indirimbo yakoranye na Fior, uri mu bakomeye muri kiriya gihugu



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAHALA' YA VEX PRINCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND