Kigali

RPL: Rayon Sports yongeye kwisetsa imbere ya Muhazi United - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/12/2024 18:40
0


Rayon Sports yatsinze muhazi United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda, rwanda Premier League 2024-24.



Kuri uyu wa Gatatu itariki 4 Ukuboza 2024, Rayon Sports yakiriye Muhazi United mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda Rwanda Premier League 2024-25.

Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze Muhazi United ibitego bibiri kuri kimwe, iguma ku mwanya wa mbere n'amanota 29, imyiteguro ikomeza kuba myiza ku mukino iri kwitegura ku wa Gatandatu gukina na APR FC.

Gutsinda uyu mukino wa Muhazi United, bitumye Rayon Sports yuzuza imikino 9 yose itsinda yikurikiranya. mu mikino ikenda imaze gutsindwamo igitego kimwe

Ikipe ya APR FC izacakirana na Rayon Sports ku wa gatandatu, yo yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe, igira amanota 18, ubwo izahura na Rayon Sports iyirusha amanota 11.

Uko umukino uri kugenda umunota ku munota

90+2' Adama yari azamuye umupira muremure' ariko Kubwimana Cedrick umupira awukuramo.

90' Iminota ine y'inyongera

88' Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye yari aryamye hasi ariko abaganga bamwiseho agaruka mu kibuga.

86' umuzamu wa rayon sports Khadime ndiaye yongeye kurokora Rayon sports nyuma yo gusamira mu kirere umupira wari uzamuwe na Karanzi Joseph.

85' Kufura ya Rayon Sports yari itewe na Muhire Kevin birangiye umupira uguye ku ruhande,

83' Rayon Sports ikoze impinduka, Ndayishimiye Richald aha umwanya Kanamugire Roger.

83' Kufura ya Muhazi United igarukiye mu biganza bya Khadime Ndiaye. 

82' Ikarita y'umuhondo ihawe Adama Bagayogo nyuma yo gukubita umugeri ukomeye cyane Karanzi Joseph.

79' Muhazi Uniteg ikoze impinduka, ikuramo Amin Abdul na Nziengu koumba, basimbura Kagaba Nikolas na Ayoubi Oti.

77' Adama Bagayobo ateye kufura ya Rayon sports, Yvan Dikoume umupira awushyira muri koruneli.

75' Adama Bagayogo yari afashe icyemezo , atanze umupira kwa Aziz Bassane ba myugariro ba Muhazi United bamukorera ikosa.

73'  Kubwimana Cedrick yari ategeye Aziz Bassane mu rubuga rw'amahina, umusifuzi arabyirengagiza, umukino urakomeza.

70' Kufura ya rayon sports itewe na Bugingo Hakim, umupira unyuze hejuru kure y'izamu.

69' Kufura ya Rayon sports n'ikarita y'u Muhondo kuri Nikolas Kagaba, nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Muhire Kevin.

68' ikarita y'umuhondo ihawe Omborenga Fitina myuma y'ikosa yakoreye Kagaba Nikolas.

66' Um,uzamu Twagirayezu Amani atabaye ikipe ya Muhazi United nyuma y'uko Fall Ngagne yari ateye ishoti ryoroheje mu izamu rya Muhazi United.

63' Kufura ya Rayon sports mu kibuiga hagati nyuma y'ikosa Cedrick akoreye Aziz Bassane, kufura nta kinini yamariye Rayon Sports.

61' Joseph Sackey ahaye umwanya Samsom Babuwa, umuzamu NMzana  Ebini aha umwanya Twagirayezu Amani.

58' Nikolas kagaba yari yongeye kuzamukana umupira, ariko Nsabimana Aimable umupira awukuramo.

56' Nikolas Kagaba atsinze igitego cya mbere cya Muhazi Unityed nyuma y'akazi gakomeye ka Kubwimana Cedrick.

56'  Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Nikolas Kagaba

55' Iraguha Hadji ahaye umwanya Adama Bagayogo

52' Nsabimana Aimable yari akinanye neza na Muhire Kevin, umupira ugeze kwa Aziz Bassane koulagna umupira uramurengana.

47' Uyoubi Oti yari azamuye umupira ashaka kuroba Khadime Ndiaye, umupira unyura ku ruhande gato, Rayon Irarokoka

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite ibitego bibiri ku busa bwa Muhazi United

45' Khadime ndiaye akoze akazi gakomeye cyane, akuramo umupira wari utewe na Muyumbo, igice cya mbere gihita kirangira.

44' Nsabimana Aimable yari ayteye umupira imbere y'izamu rya Mugazi United, umupira ujya hejuru y'izamu rya Muhazi United.

41' Aziz Bassane yari azamuikanye umupira ariko akorera ikosa Nikolas Kaaba.

38' kufura ya Muhazi United nyuma y'ikosa rikorewe Mbanza Caleb  rikozwe na Seith. kufura ya Muhazi United byarangiye Nikolas Kagaba ayiteye hanze.

34' Yvan Dikoume ashize umupira muri koruneli nyuma y'umupira Muhire Kevin yari azamukanye imbere y'izamu. Koruneli ya Rayon Sports ntakintu yayimariye.

32' Muhire Kevin yari acomekeye umupira Omborenga Fitina, umupira uramuirengana.

28' Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda ibitego bibiri, batangiye gukina batuje, bakubakira umukino mu bwugarizi bwayo.

25' Niyonzima Olivier wamamaye nka Seith atsinze igitego cya kabiri cya Rayon sports nyuma ya koruneli yari itewe na Muhire Kevin.

25' goooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Niyonzima Olivier

24' Aziz Bassane yari yandagaje

23' Kufura ya Muhazi United Muhimpundu Amani, ariko kufura yagarukiye mu ntoki za Khadime Ndiaye.

19' Ndayishimiye Richald na Iraguha hadji bari bakinanye neza imbere y'izamu rya Muhazi United, umupira ugeze kwa Aziz Bassane uramurengana.

17' Murangamirwa Serge yari ashatse uburyo atungura Khadime Ndiaye, umupira unyura ku ruhande.

14' Nikolas Kagaba yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports, ariko Nsabimana Aimable yigira agaca umupira awukuramo.

12' Fall Ngagne yari atsinze igitego cy'umwaka nyuma ya pass ivuye kwa Omborenga Fitina, ariko umusifuzi avuiga ko habayeho kurarira.

10' Niyonzima Olivier atsindiye Rayon Spotrts igitego cya mbere nyuma ya kufura yari iturutse kwa Omborenga Fitina.

10' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo!

9' kufura ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Muhire Kevin. 

7' Murangamirwa Serge akoze akazi gakomeye cyane, nyuma yo kubuza Iraguha Hadji kogoga ubwugarizi bwa Muhazi United, amwambura umupira yari atangiye gucengacenga.

5' Ikipe ya Muhazi United, itangiranye imbaraga zidasanzwe, yari isabye gusimbuza ku munota wa gatanu gusa, ariko umusifuzi arabyanga.

3' Kufura ya Muhazi United nyuma y'ikosa rikorewe Nikolas Kagaba, abakinnyi ba Muhazi United barawuhererekanyije ntiwatanga umusaruro.
1' Muhire Kevin yuari agerageje ibiryo imbere y'izamu rya Muhazi United, ariko umuzamu Mbanza Ebin aramutegereza umupira arawufata.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Muhazi United ni Nzana Ebin, Uwayezu Jean De Dieu, Muhimpundu Amani, Murangamirwa Serge, Muyumbo Osamu, Mbanza Coleb, Nikolas Kagaba, Yvan Dikoume, Josepf Sackey, Uyoubi Oti na Karanzi Joseph.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Yousou Diagne, Ndayishimiye Richald, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Aziz Bassane na Iraguha Hadji,

Ni umukino Rayon Sports isabwa kwitwara neza, ikaguma kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda ihagaze neza. Kugeza ubu ni iya mbere n’amanota 26’ ikaba imaze gutsinda imikino umunani yikurikiranya kandi nta gitego yari yinjizwa.

Amakipe yombi agiye gukina, Rayon Sports niyo ihagaze neza cyane, kuko ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona, yatsinze Vision FC ibitego bitatu kubusa, mu gihe Muhazi United yo yatsinzwe na Bugesera ibitego bibiri ku busa.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza umwuka mwiza no gushyira hamwe


Omborenga Fitina yiteguye guhatana ku ruhande rwa Rayon Sports

 Abakinnyi ba Muhazi United mu myitozo mbere y'uko batangira guhatana na Rayon Sports


Abakinnyi ba Rayon Sports batangiye kugera Kuri Kigali Pele Stadium





Abakinnyi ba Rayon Sports bamaze kugera kuri KLigali Pele Stadium

Abakinnyi ba Muihazi Umited nabo bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium

Abanyacyubahiro batamndukanye bihebey umupira w'amaguru bari bitabiriye umukino wa Muhazi United na Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND