Myugariro w'ikipe ya Manchester United, Noussair Mazraoui yanze kwambara ikote ryari ryateguwe rishyigikira abatinganyi bituma n'abandi bakinnyi b'ikipe yose babireka.
Mu myaka ibiri ishize amakipe yo muri Premier League yagiye asabwa gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kwambara imyambaro yo kwishyushyanya mbere y'umukino indetse no kwambara amakoti 'jacket' abakinnyi basohokana mu rwambariro bagiye mu mukino biriho amabara yabo.
Abakinnyi ba Manchester United ni bamwe mu bagiye babikora ndetse no muri uyu mwaka byari biteganyijwe ko ku mukino uheruka banyagiyemo Everton ibitego 4-0 bagomba gusohoka mu rwambariro bagiye mu mukino bambaye amakote 'jacket' bakorewe na Adidas ariho amabara y'abatinganyi ariko ntabwo babikoze.
Ubwo umukino wari ugiye gutangira abakinnyi bahawe aya makote ngo bayambare ubundi basohoke mu rwambariro, myugariro w'iyi kipe, Noussair Mazraoui yavuze ko we ataryambara bitewe n'imyemerere ye dore ko sanzwe asengera mu idini ya Islam.
Ibi byatumye n'abandi bakinnyi ba Manchester United babireka kugira ngo abantu batabona ko uyu myugariro wenyine ari we witandukanyine nabo.
Nubwo ibi babikoze ariko hari bamwe mu bakinnyi batabyishimiye bashakaga kwambara aya makote ariho amabara y'abatinganyi
Ibi byabaye mu gihe hari n'abandi bakinnyi bo muri Premier League bagaragaje ko badashyigikiye abatinganyi barimo kapiteni wa Ipswich Town, Sam Morsy wanze kwambara igitambaro cya kapiteni kiriho amabara yabo ndetse n'uwa Crystal Palace, Marc Guehi wambaye igitambaro kiriho amabara yabo ariko akandikamo ko akunda Yesu.
Noussair Mazraoui yanze kwambara ikote ririho amabara y'abatinganyi
Ubwo mu mwaka ushize w'imikino abakinnyi ba Manchester United bambaraga imyambaro iriho amabara y'abatinganyi
TANGA IGITECYEREZO