Umutoza w'ikipe ya Kaizer Chiefs, Nasreddine Nabi, yatanze ibimenyetso ko Ntwari Fiacre ashobora gutakaza umwanya ubanza mu kibuga aho yavuze ko kuri ubu guhitamo uzabanza mu izamu azagendera ku kuntu abanyezamu batatu afite bari kwitwara mu myitozo.
Ibi yabitangaje kuwa Mbere ubwo yagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru. Nasreddine Nabi yavuze ko Ntwari Fiacre yagarutse mu myitozo nyuma y'ikibazo cy'imvune yagiriye mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzemo Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Yagize ati "Ntwari Fiacre yagarutse avuye mu ikipe y'igihugu aho yagiriye ikibazo cy'imvune byoroheje, ariko hashize iminsi ibiri agarutze mu myitozo".
Uyu mutoza yakomeje avuga ko hagati y'abanyezamu batatu afite, buri wese afite amahirwe yo kuba yabanza mu kibuga bijyanye nuko yitwaye. Yagize ati "Rero, hagati y'abazamu batatu, buri wese afite amahirwe. Dukeneye guhatana hagati yabo, kandi tuzafata icyemezo cyiza dushingiye ku mikorere yabo. "
Ibyo yatangaje byerekana ko Ntwari Fiacre wari umunyezamu wa mbere ashobora kuba agiye gutakaza umwanya ubanzamo cyangwa akongera kuwuhatanira bundi bushya.
Ni nyuma yuko uyu munyarwanda yari amaze iminsi atitwara neza dore ko mu mikino 7 amaze gukina yatsinzwe ibitego 11 akabasha kurangiza umukino umwe atinjijwe igitego.
Kaizer Chiefs izasubira mu kibuga ikina na Richards Bay kuwa Gatatu muri shampiyona.
Umutoza wa Kaizer Chiefs yatanze ibimenyetso ko Ntwari Fiacre ashobora gutakaza umwanya ubanza mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO