Mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, ikipe ya APR FC y’Ingabo z’u Rwanda, irasabwa guhangana n’imbogamizi zo gukina imikino myinshi yegeranye mu gihe gito cyane.
Uku kwegerana kw’imikino byatewe n’uko iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League, aho yahataniraga ishema rya Afurika mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ariko bikaba byararangiye itageze mu mikino y’amatsinda.
Kubera izi mpamvu, APR FC yasigaye inyuma mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), bituma igira ibirarane by’imikino bigomba gukinwa mu buryo bwihuse ngo igendane ku rugero rumwe n’amakipe ahanganye nayo.
Muri iyi minsi mike iri imbere, iyi kipe y’Ingabo izajya mu kibuga inshuro enye mu gihe kitarenze iminsi 11, hakurikijwe uko ingengabihe ya shampiyona na ibiteganya:
Tariki ya 27 Ugushyingo 2024 APR FC izakina na Bugesera FC, umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona.
Tariki ya 1 Ukuboza 2024 APR FC Izahura na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.
Tariki ya 4 Ukuboza 2024, APR FC izakina na Police FC.
Tariki ya 7 Ukuboza 2024, APR FC Izahura na Rayon Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona.
Iki gikorwa cy’imikino yegeranye kirerekana neza uburyo iyi kipe ifite inshingano zikomeye zo gukora ibishoboka byose ngo ibashe kwitwara neza muri iyi mikino izakina mu buryo bwegeranye.
Nubwo APR FC isanzwe izwiho guhangana ku rwego rwo hejuru muri shampiyona, ibihe irimo ntibyoroshye. Nyuma y’imikino 6 gusa imaze gukina muri shampiyona, iri ku mwanya wa 10 n’amanota 11, ibintu bidasanzwe kuri iyi kipe.
Abakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda bahamya ko uburyo bwo gukina imikino yegeranye bushobora gukomerera iyi kipe, by’umwihariko ku bijyanye n’imbaraga z’abakinnyi n’imitegurire.
Uku kuraranya imikino kwatumye benshi bibaza ku ngaruka bishobora kugira ku mikinire ya APR FC mu mwaka w’imikino wa 2024-2025. Nubwo bimeze bityo, iyi kipe ifite amateka akomeye mu gihugu, irasabwa kwerekana ko igifite ubushobozi bwo guhatanira igikombe cya shampiyona, nubwo urugamba rutoroshye.
APR FC yagiye ikora ibishoboka ngo yerekane ubushobozi bwo guhatana haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Iyi minsi mike iri imbere ishobora kuba isura y’uko umwaka w’imikino wose uzarangira.
Abafana b’iyi kipe, kimwe n’abakunzi ba ruhago muri rusange, bategereje kureba niba APR FC izashobora guhangana n’ibi bihe bikomeye mu buryo bugaragaza umwihariko wayo nk’ikipe y’icyitegererezo mu Rwanda.
APR FC kugira ngo igendere ku murongo umwe n'andi makipe, irasabwa gukina imikino ine mu minsi 11
TANGA IGITECYEREZO