Kigali

Lewis Hamilton yongeye kugaragaza inyota yo gukinira mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/11/2024 9:18
0


Lewis Hamilton umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye mu mukino wa Formula 1, yashimangiye ko gukinira muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda, ari inzozi nyazo zashoboka mbere y’uko asezera mu mukino wo gusiganwa ku modoka.



U Rwanda rwakomeje kwerekana ubushake bwo kwakira irushanwa rya Grand Prix nyuma y’imyaka 30 iyi mikino itabera ku mugabane wa Afurika. Iki gihugu cyashimishije benshi ku rwego mpuzamahanga kubera uburyo gikomeje gukora mu buryo bwimbitse ngo kibe kimwe mu byatoranywa kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950.

Hamilton, ufite imyaka 39 yashimiye u Rwanda ubwo yagaragarizaga itangazamakuru ibyifuzo bye ku mugabane wa Afurika. Ati: “U Rwanda ni igihugu cyihariye. Naganiriye n’abayobozi baho, bansangije iby’umushinga wabo wa kure ku bijyanye no kwakira Formula 1. Nababonye bafite umuhate n’ubushake bwo gukora ibikenewe byose, kandi ni byiza cyane kubona babyitayeho.”

Uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza yashimangiye ko gukinira muri Afurika ari kimwe mu bintu byamushimisha cyane, ashimangira ko u Rwanda rufite umwanya udasanzwe mu nzozi ze. Ati: “Ikindi kintu nifuza ni ugukina byibuze agace gato ahantu hashya". 

"Iyo nabazwaga ahantu nifuza gukinira, navugaga Las Vegas, nyuma y’igihe twarahakiniye. Gusa, mpora mvuga kuri Afurika, kandi u Rwanda rukaza imbere. Ndizera ko igihe kizagera nkagera aho kuko ni inzozi zanjye nyamukuru gukinira hariya mbere y’uko mpagarika gukina.

Kugeza ubu, ibihugu 34 bimaze kwakira irushanwa rya Grand Prix, ariko ku mugabane wa Afurika ryigeze kubera muri Afurika y’Epfo gusa, aho riheruka mu mwaka wa 1993.

U Rwanda rukomeje kugaragara nk’igihugu gifite iterambere ryihuse kandi ritangaje, kubera imiyoborere myiza, isuku, n’imiturire ishimwa na benshi ku rwego rw’isi. 

Gukomeza gushakisha amahirwe yo kwakira irushanwa rya Formula 1 ni indi ntambwe yo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gikurura abashoramari, ba mukerarugendo, n’abanyamuryango b’amakipe akomeye ku isi.

Ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira iri siganwa ry’abahanga mu gusiganwa mu modoka z’amashanyarazi ni indi nzira yo guha amahirwe abatuye isi kureba ubwiza bw’igihugu gifite ibiyaga byiza, imisozi myiza, n’abaturage bafite urugwiro. 

By’umwihariko, nko mu rwego u Rwanda rwamaze kuba indorerwamo kuri Afurika yose, bityo ntibitangaje kubona abanyacyubahiro nka Lewis Hamilton bahasanga inzozi zabo.


Lewis Hamilton mu misozi yo mu Rwanda ubwo yari yarusuye

Lewis Hamliton ubwo aheruka mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND