Umuhanzikazi Bwiza Emerance uri mu bakunzwe cyane muri muzika Nyarwanda, afatanyije n’umuryango w’Aba-Scouts mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, bakoze umuganda udasanzwe batera ibiti by'imbuto ibihumbi birindwi.
Ni ibiti byatewe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 23 Ugushyingo 2024 biterwa mu Murenge wa Rilima w'akarere ka Bugesera.
Iki gikorwa kigamije kurengera ibidukikije no kurushaho guteza imbere imirire myiza mu miryango, Bwiza yagifatanyije n’umuryango w’Aba-Scouts mu Rwanda n'ubuyobozi bw'Akarere bwari burangajwe imbere na Meya Mutabazi Richard. Hari kandi n'abanyeshuri biga mu bigo bibarizwa mu Murenge wa Rilima.
Umuhanzikazi Bwiza akoze ibi nyuma yuko mu ntangiriro z'uyu mwaka ari bwo yagiranye amasezerano n'umuryango w'Abaskuti mu Rwanda yahozemo, akaba ari amasezerano gukorana ibikorwa bitandukanye birimo no gutera ibiti.
Bwiza wifuje gutangirira iki gikorwa mu karere atuyemo ka Bugesera, yavuze ko kizakomereza no mu y'indi mirenge ikagize. Abaskuti bo mu Rwanda bafatanyije na Bwiza bazatera ibiti ibihumbi magana abiri mu gihe kingana n'umwaka.
Hatewe ibiti ibihumbi birindwi (7,000)
Bwiza ari kumwe n'umuyobozi w'umuryango w’Aba-Scouts ndetse na Mutabazi Richard uyobora akarere ka Bugesera batera ibiti
TANGA IGITECYEREZO