Kigali

Kayiranga Innocent akomeje kogoga amahanga abicyesha indirimbo ye "Ngarutse imbere yawe"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/11/2024 10:55
1


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Pastor Kayiranga Innocent, akomeje gutumirwa mu bihugu binyuranye abicyesha indirimbo ye "Ngarutse imbere yawe" yamamaye mu buryo bukomeye, icyanga cyayo kikaba cyizwi n'abasore n'inkumi bamutumira akayibaririmbira mu bukwe bwabo.



"Ngarutse imbere yawe" imaze gushora imizi mu bakunzi b'umuziki wa Gospel mu Karere. Nubwo Pastor Kayiranga yerekwa urukundo mu ndirimbo ze zinyuranye, biba ari akarusho iyo ageze kuri "Ngarutse Imbere yawe" amaze kuririmba mu bihugu binyuranye byo mu Karere. Kuri ubu Pastor Kayiranga ari muri Uganda mu bitaramo bibiri yatumiwemo.

Pastor Kayiranga yageze muri Uganda kuri uyu wa Gatatu muri gahunda y'ibitaramo bibiri birimo icyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo cyiswe "Kiriman Concert" kibera mu gace ka Maddu muri Gomba. Kwinjira ni amashiringi ya Uganda, 10,000 mu myanya isanzwe ndetse na 30,000 muri VIP, naho Table y'abantu 6 akaba ari 300,000.

Kuwa 22 Ugushyingo 2024 ni bwo Pastor Kayiranga azakora igitaramo cya kabiri cyiswe "Mujasi wa Yesu's Concert" kizabera mu Mujyi wa Kampaka kuri Makerere Kavule mu rusengero rwitwa Miracle and Healing Church. Ni igiterane gifite insanyamatsiko ivuga ngo "Uri Imana y'isezerano & Igishakamba tuzasinda".

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 [amashiringi ya Uganda] mu myanya isanzwe, 20,000 muri VIP ndetse na 50,000 ku bazicara ku meza (Table) wakwita nka VVIP. Holy Nation Band iyoborwa na Pastor Muhoozi ari nayo yateguye iki gitaramo, ivuga ko kizatangira saa Moya z'umugoroba kugeza mu masaha y'ijoro.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Kayiranga Innocent ukunzwe mu ndirimbo "Ngarutse imbere yawe", yavuze ko akunze gutumirwa cyane muri Uganda. Ati "Hari igihe ukwezi kwashira ntagiyeyo ariko nanone njyayo kenshi. Uburyo mbyakira biranshimisha kuko banyeretse ko bakunda indirimbo zanjye kandi bimaze imyaka myinshi biba bityo".

Yavuze ko gutumirwa kenshi muri Uganda, kandi mu bitaramo bikomeye dore ko kwinjira biba ari ukwishyura amashiringi atari macye, bisobanuye ko "ibyo nkora bifite akamaro kuko byishimiwe n'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga".

Avuga ko ibitaramo atumirwamo muri Uganda, akenshi abitumirwamo n'abanyarwanda batuye muri Uganda ariko n'abanya Uganda baramutumira. Yabajijwe niba ateganya gukora indirimbo ziri mu Kigande asubiza ko "indirimbo ziri mu ndimi zikoreshwa muri Uganda, nshobora kuzazikora ariko ntabwo ndabishyira mu byihutirwa".

Pastor Kayiranga Innocent yabajijwe indirimbo ye akona ikunzwe cyane muri Uganda, avuga ko indirimbo yose akoze ikundwa, "ariko ntayirageza kuri 'Ngarutse imbere yawe'". Mu ruhisho afitiye abakunzi be bo mu Rwanda, harimo Album izajya hanze vuba. Ati "Abakunzi banjye, ndabasezeranya ko mu minsi mike mbagezaho umuzingo w'indirimbo nshya".

Pastor Kayiranga Innocent ni umushumba mu Itorero Ebenezer Open Bible Church akaba n'umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel ndetse afatwa nka nimero ya mbere mu Ntara y'Iburasirazuba. Yashakanye na Pastor Nkwihoreze Grace bafitanye abana 5. Bucura bwabo ni umuhungu bise Ntwari Gad Israel wabonye izuba kuwa 25/9/2020. 

Yamamaye mu ndirimbo ‘Ngarutse imbere yawe' wanditse mu mwaka wa 2012. Iyi ndirimbo yamubereye umugisha ukomeye kuko ituma atumirwa hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu bukwe ndetse no mu bihugu by'abaturanyi nka Uganda, Tanzania n'u Burundi. Kayiranga arateganya kandi gukora amashusho agezweho y'indirimbo 'Ngarutse imbere yawe'.


Pastor Kayiranga Innocent ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda


Pastor Kayiranga Innocent akunzwe cyane mu ndirimbo "Ngarutse imbere yawe"


Pastor Kayiranga Innocent ari kubarizwa muri Uganda mu bikorwa by'ivugabutumwa

UMVA INDIRIMBO "NGARUTSE IMBERE YAWE" YA PASTOR KAYIRANGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDACYAYISHIMIYE Daniel 1 week ago
    Pastor kayiranga innocent turagukunda cyane cyaneeeeeee, Kandi dukunda indirimbo zawe.imana ikomeze ikwagure mubitekerezo no mubikorwa.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND