Niba ujya ufata umwanya ukajya guhaha ku isoko, urabizi neza ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe muri iki gihe bitewe n'uko usigaye utwara amafaranga umurundo ugacyura ibigerwa ku mashyi.
Kuri uyu wa Mbere tariki
18 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa
yatangaje ko mu 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo
budasanzwe ugereranyije n’Idorali rya Amerika, bigera kuri 16,3% ugereranyije
na 5% byahozeho.
Ubwo yagezaga raporo
y’ibikorwa bya BNR by’umwaka wa 2023/2024 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe
yombi, Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko ingaruka z’icyorezo cya
Covid-19 zitarangiye ndetse haniyongereyeho izatewe n’intambara y’u Burusiya na
Ukraine ndetse n’izo mu Burasirazuba bwo hagati byatumye habaho ingorane mu
gusubiza ubukungu aho bwahoze mbere ya 2019.
Hagaragajwe ko Umwaka
w’ingengo y’imari wa 2023/24 watangiye mu gihe cy’ibibazo bikomeye by’ubukungu
ku rwego rw’Isi no mu Rwanda. Izamuka ry’ibiciro ryari hejuru, ibipimo
by’inyungu na byo byari byarazamuwe n’agaciro k’idorali ry’Amerika na ko kari
hejuru.
Yagaragaje ko icyuho
hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo cyakomeje
kwiyongera bitewe n’ibiciro by’ibicuruzwa Abanyarwanda bohereza byaguye.
Ati: “Ibyo twohereza mu
mahanga, ubwo ni amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi ibiciro byagiye hasi bituma
amafaranga dukurayo yaragabanyutse. Ingaruka nini kuri ibi ni uko icyuho hagati
y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza cyariyongereye bigira ingaruka ku rusobe
rw’ivunjisha.”
Rwangombwa yahamije ko
amadovize abantu bakenera batumiza ibicuruzwa hanze yahenze cyane bituma
amafaranga y’u Rwanda atakaza agaciro.
Ati: “Nk’amadevize
dukenera mu gutumiza ibintu hanze ugereranyije n’ayo dukura mu byo twohereza
hanze ibyo byo mwese murabibona cyangwa se muranabyumva habayeho guta agaciro
kw’ifaranga mu buryo budasanzwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, mubona ko
ifaranga ryataye agaciro kuri 16,3% ugereranyije n’Idorali ry’Abanyamerika.
Uyu mwaka birasa nk’aho
byagabanyutse ariko tubona n’ubundi tubaze umwaka usanzwe atari umwaka
w’ingengo y’imari mu 2023, uguta agaciro kw’ifaranga byari kuri 18%, uyu mwaka
tubona bizaza kimwe cya kabiri cyayo bikaba 9%.”
Yanavuze ko nubwo
bigaragara ko uguta agaciro kw’ifaranga bizagabanyuka ariko n’ubundi bikiri
hejuru kuko ubundi byabaga ari hafi kuri 5%.
At “Icyo kibazo cyo kuba
ubukungu bwarateye imbere ibitumizwa hanze bikazamuka cyane kandi ibyoherezwa
hanze byarahuye n’imbogamizi ku rwego mpuzamahanga kuko ibiciro byamanutse
bigatuma icyuho cyiyongera.”
Agaciro k’ifaranga ry’u
Rwanda ugereranyije n’Amadorali ya Amerika kagabanutseho 3.73% mu mpera za
Kamena 2024, bikaba hasi cyane y’igabanuka rya 8.76% ryagaragaye muri Kamena
2023.
Ugereranyije n’amadovize
y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, agaciro
k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Ishilingi rya Tanzania kazamutseho 0.82%,
bitandukanye n’igabanyuka rya 5.01%mu gihe nk’iki umwaka ushize.
Gusa ugereranyije
n’Ishilingi rya Kenya agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu
gihe ugereranyje n’Ishilingi rya Uganda kagabanyukatseho 5.70% ndetse
kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi.
Ibi bitandukanye n’uko
byari bimeze muri Kamena 2023 aho agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kari
kazamutseho 4.47% ugereranyije n’Ishilingi rya Kenya, kiyongeraho 20.20% ku
ijana ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi mu gihe ugereranyije n’Ishilingi rya
Uganda kari kagabanutseho 10%.
Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko mu Ukwakira 2024
ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2023.
Mu Ukwakira 2024, ibiciro
byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz
n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi
byiyongereyeho 15,9%.
Ugereranyije Ukwakira
2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu
byiyongereyeho 5,2%. Ibiciro ku masoko mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari
byiyongereyeho 2,5%.
Ugereranyije Ukwakira na
Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro
by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.
Banki Nkuru y’Igihugu
yagaragaje ko yakomeje ingamba zayo zihamye zo kugabanya izamuka ry’ibiciro
nk’igisubizo ku ihindagurika ry’ibiciro ryagaragaye kuva mu mwaka ushize
w’ingengo y’imari.
TANGA IGITECYEREZO