Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko anyotewe n’igitaramo gikomeye cyiswe "Unveil Africa Fest' cyateguwe na Unveil Afrika. Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu njyana Gakondo ndetse n’Itorero Intayoberana rimaze kugwiza ibigwi.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabajije ibibazo bitatu
abari mu itsinda rishinzwe gutegura igitaramo gikomeye cyiswe "Unveil
Africa Fest' cyateguwe na Unveil Afrika, bishimangira amatsiko agifitiye.
Mu
bibazo yabajije harimo kwibaza impamvu igitaramo cyahawe iri zina, abahanzi
bazatarama, ndetse n’igihamya ko abazakitabira bazatahana ibyishimo
bisendereye.
Mu
gusobanura impamvu y’iri zina, Julius Mugabo yagize ati: “Izina ‘Unveil’ ni
ugutwikurura. Africa ni umugabane wacu uduteye ishema. Iri zina twarihisemo
twifuza kugira uruhare mu kumenyekanisha ubudasa bwa Afurika binyuze mu muco
n’ubuhanzi ariko duhereye mu Rwanda. Igitekerezo kijyanye na gahunda za Leta
nka NST2 & VISION 2050 yo guhanga imirimo n’udushya bishyirwa mu bikorwa
n’urubyiruko rw’abari n’abasore bihebeye umuco.”
Yakomeje
avuga ko nyuma yo kugisha inama abakuru, banzuye ko abato bazataramira ababyeyi
ari Ruti Joël, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Umukiringitananga Siboyintore,
Itorero Intayoberana, Itsinda rya J-Sha n’Itsinda rya Himbaza Club ryihariye mu kuvuza ingoma ndundi.
Julius
byahimangiye ko nta kabuza abazitabira bazataha bamwenyura kubera ko
imyitegurire inoze y’iki gitaramo yakozwe mu gihe gihagije, hagakorwa amahitamo
meza y’abahanzi bakunzwe mu ngeri zose, ndetse kikaba kizaba mu bihe by’ibyishimo
byo gusoza umwaka. Yongeyeho ko no kubana n’abayobozi bakomeye nka Minisitiri
Utumatwishima na byo ubwabyo bizashimisha abazitabira.
Yashimiye
kandi Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi idahwema gushyigikira no
guha agaciro ibitekerezo by’urubyiruko.
'Unveil Africa Fest'
izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo
bisendereye ku bakunzi b'umuziki nyarwanda byumwihariko abakunzi ba
Gakondo.
Ntagushidkanya,
abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki
gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.
Iri serukiramuco ngarukamwaka
rizayoborwa n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye
ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero
Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha
n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.
Amatike yo kwinjira muri
iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw,
ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe
'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga
unyuze ku rubuga www.noneho.com.
Kanda HANO ugure
itike.
Umuyobozi Mukuru wa
Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda
ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri
cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo
mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa
ry'amazi.
Uwase Clarisse yizeye
neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi
b'umuziki gakondo.
Avuga ko ari ahantu heza
umuntu akwiriye gusohokanira n'inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024
urangiye mu mahoro.
Iki gitaramo byitezwe ko
kizitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera kimwe
n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Minisitiri Utumatwishima yagaragaje amatsiko afitiye igitaramo cyitezweho kunyeganyeza Umujyi wa Kigali mu mpera z'uyu mmwaka, cyizwe 'Unveil Africa Fest'
Iki gitaramo gitegerejwemo abahanzi biganjemo abakunzwe cyane mu njyana gakondo bazatanga ibyishimo bisendereye
TANGA IGITECYEREZO