Los Angeles Lakers batsinze Pelicans bafashijwe na Anthony Davis na LeBron James, Celtics batsinda Raptors mu minota ya nyuma bafashijwe na Jayson Tatum, naho Hornets batsinda Bucks ku ntsinzi ya LaMelo Ball. Mavericks nabo begukanye intsinzi batsinda Spurs.
Los Angeles Lakers bakomeje kwerekana
imbaraga zidasanzwe muri NBA aho batsinze New Orleans Pelicans amanota 104 kuri
99 mu mukino ukomeye. Anthony Davis yigaragaje nk’umukinnyi w’agatangaza
w’ikipe, atsinda amanota 31 akanakora rebounds 14.
LeBron James, umunyabigwi udashidikanywaho
muri NBA, yatsinze amanota 21, harimo n’amanota atatu y’ingenzi yatanze
icyizere mu masegonda ya nyuma y’umukino. Nubwo James atabashije gukora
triple-double ye ya gatanu yikurikiranya, uruhare rwe rwafashije Los Angeles
Lakers gukomeza umuvuduko w’imikino itanu batsinda bikurikiranya.
Ku rundi ruhande, Boston Celtics yatsinze
Toronto Raptors amanota 126 kuri 123 mu mukino wagombaga gusozwa mu minota
y’inyongera (overtime). Jayson Tatum yigaragaje nk’intwari atsinda amanota
atatu y’intsinzi ku munota wa nyuma w’umukino (buzzer).
Jaylen Brown yayoboye Boston Celtics n’amanota 27, mu gihe Tatum yasoje afite amanota 24, rebounds 11 na assists 9. Ku rundi ruhande, Jakob Poeltl wa Toronto Raptors yafashije ikipe ye atsinda amanota 35, ariko ntibyari bihagije ngo babashe gutsinda Boston Celtics.
Charlotte Hornets basoje umukino mu buryo
butazibagirana batsinda Milwaukee Bucks amanota 115 kuri 114. LaMelo Ball ni we
wacunguye Hornets, atsinda free throws ebyiri mu masegonda ya nyuma.
Giannis Antetokounmpo wa Bucks yakoze
triple-double ye ya mbere muri uyu mwaka (amanota 22, rebounds 15 na assists
12). Nyamara, ishoti rye ry’intsinzi ry’amanota abiri mu masegonda ya nyuma
ryahushije, bityo Hornets bahesha abafana babo ibyishimo by’intsinzi.
Dallas Mavericks yakuyeho urugendo rw’imikino
ine batsindwa bikurikiranya, batsinda San Antonio Spurs amanota 110 kuri 93.
Kyrie Irving na Daniel Gafford buri umwe yatsinze amanota 22, naho Luka Doncic
yongeyeho amanota 16.
Ku ruhande rwa San Antonio Spurs, Victor Wembanyama wavuye mu
kibuga kubera imvune y’ivi ry’iburyo. Uyu mukinnyi, uzwi nka “Wemby,” amaze
gutangaza benshi muri uyu mwaka w’imikino, aho asanzwe atsinda amanota 22.7,
rebounds 10.5, na blocks 3.7 ku giteranyo cya buri mukino.
TANGA IGITECYEREZO