Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwirukanye abakozi 411 barimo uwo ku rwego rwa Komiseri umwe n’Abofisiye bakuru 26, birukaniwe amakosa anyuranye arimo imyitwarire idahwitse na ruswa.
Iyirukanwa ry’aba bakozi ryatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa RCS mu masaha akuze yo mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024.
Iri tangazo rivuga ko kuri uyu wa Mbere, “Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwirukanye abakozi 411 nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 09 Ugushyingo 2024.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rukomeza rugira ruti “Aba bakozi birukanywe kubera imitwarire mibi mu kazi, ruswa nibindi byaha.”
RCS kandi yavuze ko muri aba birukanywe, barimo Komiseri umwe (1), aba Ofisiye bakuru 26, aba Ofisiye bato 20, ba su Ofisiye n’aba wada 364.
Uru rwego rushinzwe gucunga amagororero, rugasoza rugira ruti “lyi myanzuro yo kubirukana ijyanye n’amahame yo kwimakaza imikorere myiza ya RCS.”
Iri tangazo rya RCS rije nyuma y’amasaha macye, urundi ,Polisi y’u Rwanda na yo itangaje ko Abapolisi 154 barimo barindwi bo ku rwegorwa Komiseri barimo ufite ipeti rya Commissioner of Police (CP), bashyizwe mukiruhuko cy’izabukuru.
TANGA IGITECYEREZO