Kigali

Abapolisi 154 barimo ba Komiseri 7 bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/11/2024 8:19
2


Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024 yatangaje ko yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi na ba Ofisiye bakuru 15.



Abashyizwe muri icyo kiruhuko harimo CP Benis Basabose,ACP Twahirwa Celestin,wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,  ACP Mwesigye Elias,wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi na ACP Eugène Mushaija wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahugurwa cya Gishari, ACP Tom Murangira,ACP David Rukika na ACP Bayingana Micheal.

 Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, abapolisi bato 96.

Polisi y’Igihugu ivuga  ko yasezereye kandi abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yamuragiye Eric2 months ago
    Ngew ndashima amkr mutugezah
  • Yamuragiye Eric2 months ago
    Ngew ndashima amkr mutugezah



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND