Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu myaka itanu ishize rwakurikiranye amadosiye amadosiye 2,660 afite aho ahuriye n’ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira ubwo yasobanuraga ishusho y'ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n'uburyo bikorwamo, yatangaje ko mu myaka itanu ishize, RIB yakurikiranye amadosiye 2,660 harimo abakekwa 3,563 n’ibyaha byakozwe 2,850.
Yagize ati: "Mu birego tugenda twakira, bimwe mu bikorwa bikorwa bibasira cyangwa se bahohoterwa uwacitse ku icumu rya Jenoside, harimo nko gukoresha amagambo ashengura umutima, amagambo amutera ubwoba, amushyiraho ibikangisho, kumukubita, kumukomeretsa, gutera amabuye hejuru y'inzu, kumwoherereza za nzandiko zidafite abazohereza, kwica amatungo ye, ariko ibyo byose bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside. Mu buryo rero bw'amategeko ni uko nguko bifatwa."
Dr. Murangira yakomeje asobanura ko guhohotera uwarokotse Jenoside ari cyo cyaha cyihariye 50% by'amadosiye 2,660 bakurikiranye kuva mu 2019, kigakurikirwa n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside cyihariye 21.8%, ndetse n'ibindi byaha bigabana ijanisha risigaye.
Ati: "Icyo bivuze rero, iki cyaha cyo guhohoterwa uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu birego twakira, cyane biragenda bikorwa mu buryo bw'amagambo nabwo ugasanga buri hejuru, cyangwa se kwangiza umutungo we, gutera amabuye, ariko cyane mu buryo bw'amagambo."
Yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko Leta ibitayeho, avuga ko hakwiye kubaho gufatanya mu guhashya ibi byaha maze abantu bakagira umuco w'ubworoherane, abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikabashiramo.
Ati: "Kuko utazayikuramo byanze bikunze amategeko azayimukuramo. Ingengabitekerezo ya Jenoside ntirara bushyitsi. Uyifite wese uko byagenda kose iba izagaruka, iba izagaragara mu bantu. Rero icyo tubabwira ni uko uyifite wese ayikuramo.
Ikindi, Abanyarwanda twese duharanire umuco w'ubworoherane, guharanira amahoro, ndetse dusigasira iyi nkingi y'ubumwe bw'Abanyarwanda kuko tuzi neza ko ari inkingi iki gihugu cyubakiyeho."
Ibi RIB ibitangaje nyuma y'uko Umuryango IBUKA uharanira
inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wongeye kwamagana ibikorwa bya
kinyamaswa bikomeje kwibasira Abarokotse Jenoside, aho mu mezi atatu ashize
hamaze kwicwa abagera kuri batanu mu bice bitandukanye by'igihugu, ndetse ukemeza ko hatagize
igikorwa ngo ibi byaba ari bimwe mu byonnyi bya gahunda y'Ubumwe n'Ubudaheranwa
by'Abanyarwanda.
Urupfu rwa Pauline
Nduwamungu, umukecuru warokotse Jenoside w'imyaka 64 y'amavuko wo mu Murenge wa
Rukumberi mu Karere ka Ngoma wishwe aciwe umutwe, ni rwo ruheruka kwemezwa na Omar
Biseruka, Perezida wa IBUKA muri aka karere.
Yabaye uwa Gatanu wishwe
warokotse Jenoside nyuma y'abandi bane bishwe mu mezi atatu ashize nk'uko
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana
Jean Damascene yabigarutseho mu ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri.
Mu ijambo yagejeje ku
bitabiriye ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, Perezida wa Repubulika
Paul Kagame yavuze ko ibikorwa nk'ibi bidakwiye kwihanganirwa.
Gukangurira Abanyarwanda
muri rusange, by’umwihariko abayobozi, abanyamategeko, abashakashatsi,
n'Imiryango itari iya Leta guhora basuzuma uburyo ibikorwa by’ingengabitekerezo
ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bihindura
isura mu Rwanda, mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu mahanga bagashyiraho ingamba
nshya zo guhangana nayo; ni icyemezo cya 8 mu 10 byafatiwe mu Ihuriro rya 17
rya Unity Club Intwararumuri mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho ndetse no
gukomeza kubaka gahunda u Rwanda rwifuza.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba kuyikuramo hakiri kare, abibubutsa ko nibatabikora bazayikurwamo n'amategeko
TANGA IGITECYEREZO