Kigali

Imigabo n'imigambi y'umutoza mushya wa Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/11/2024 18:45
0


Umutoza mushya wa Manchester United, Ruben Amorim yatangaje ko azagerageza guhangana n'ibibazo iyi kipe irimo , ndetse avuga ko azafatanya na Ruud Van Neistloorey bagafatanya kugarura igitinyiro cy'ikipe.



Ruben Amorim, umutoza mushya wa Manchester United, yavuze ko yiteguye guhangana n’ibibazo azahura nabyo mu kazi ke kuri Old Trafford.

Amorim, ufite imyaka 39, yashyizweho nk’umutoza mushya w’iyi kipe ku masezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Uyu mutoza umukino we wa nyuma muri Sporting Lisbon, yatsinze ikipe ya Braguya ibitego 4-2, mbere yo gutangira urugendo rushya muri shampiyona y'i Bwongereza.

Nyuma yo kugera muri Manchester United, Amorim yavuze ko atari umuswa kandi ko yiteguye gukora cyne.

Ati "Ndi ku mutuzo ubu. Nditeguye gutangira akazi gashya, nzi neza ko bizaba bigoye cyane, ariko mfite amahoro mu mutima wanjye. Ibyo ni iby'ingenzi ku mutima wanjye, kandi niteguye gutangira".

Amorim azatangira akazi ke nyuma neza ubwo abakinnyi bahamagawe mu makipe y’ibihugu bazaba bagarutse, aho afite iminsi 13 yo kwitegura umukino we wa mbere muri Premier League, aho Manchester United izahura na Ipswich Toun tariki ya 24 Ugushyingo 2024.

Muri icyo gihe, Amorim azabasha gusobanukirwa imbaraga n'ubushobozi bw’abakinnyi azaba yarasigaranye kuri Carrington, cyane ko hari benshi batari mu makipe y’ibihugu uyu mutoza azaba ari kumwe nabo.

Amorim yagaragaje ko agiye gukoresha uburyo bwe bw’imikinire, ndetse yemeza ko azatangiza Manchester United mu buryo azi neza.

Ati "Nzi neza uburyo nzatangiramo gukina kuko ugomba gutangira mu buryo uzi, hanyuma ugahindura bitewe n’abakinnyi n’ubushobozi bafite bwo guhangana no gusatira".

Ibi bizamufasha gushyiraho uburyo bw’imikinire bushingiye ku buryo akinamo, ndetse n'ibishobora guhinduka bitewe n’imvune cyangwa ibindi bibazo bishobora kwaduka.

Muri iki gihe, Amorim azaganira na Ruud van Nistelrooy, wari umutoza w'agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Erik ten Hag, kugira ngo asobanukirwe neza uruhare rwabo mu mikorere y’ikipe.

Amorim yavuze ko azasobanura byose ku buryo bwumvikana.Ati Nzaganira na Van Nistelrooy ku bijyanye n’aho ikipe yerekeza, kandi nzasobanura byose ku buryo bworoshye.”

Ruben Amorim afite imbaraga n’icyizere cyo gukomeza guteza imbere Manchester United, akaba afite gahunda yo kongera gutanga ibyishimo ku bafana b’iyi kipe no guha ikipe isura nshya mu mikino ya Premier League.

Ruben Amorim yatangaje ko yiteguye guhangana n'ibibazo bya Manchester United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND