Gisubizo Kelly wamenyekanye na Producer Loader yatangaje ko yatangiye paji nshya mu mikorere ye y’umuziki, kuko yafashe icyemezo cyo gukora umuziki nk’umuhanzi ariko kandi azakomeza kubifatanya no gukorera indirimbo abahanzi banyuranye.
Atangaje ibi mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Lolo’ yakoranye na Davis D.
Ni indirimbo avuga ko ariyo ya mbere imwinjije mu muziki, kuko agace k’indirimbo ‘Cigarette’ yakoranye na Alyn Sano kagiye haze mu mezi umunani ashize, ryari igerageza ryo kureba uko azakirwa muri sosiyete.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Loader yavuze ko kwinjira mu muziki byamusabye gutegura inzira nyinshi birimo no gutekereza uko yakorana indirimbo n’abandi bahanzi.
Ati
“Ni zimwe mu nzira ndi gukoresha kugirango ntangire neza umuziki ariko n’ubundi
ngomba gukora nkanjye, kuko n’ubwo mwabonye indirimbo na Davis D, ariko
izakurikiraho izaba ari iyanjye bwite.”
Uyu
musore uherutse kwimukira muri studio ya JC, yavuze ko yabanje kuririmba mbere
y’uko yinjira mu batunganya imiziki. Asobanura ko kuba yaramenyekanye cyane mu
gutunganya imiziki kurusha kuririmba nk’umuhanzi, ari nk’amahirwe ku muntu.
Avuga ati “Bijya bibaho ko amahirwe atazira rimwe, mu muziki byari kungora cyane, ariko ubu ntibiri kungora nk’uko byakangoye muri icyo gihe ngitangira.”
Yasobanuye ko ariwe wakoze amahitamo yo kuba Producer, kandi “Nari mfite intego y’uko nanjye nzaba umuhanzi’. Ati “Ariko nabonaga Production ariyo iri kwihuta kurushaho hanyuma nkabona ariyo nikomereza, none ubu nabonaga biri kunyorohera kuba nabikora, niyo mpamvu ndimo ndabitangiye."
Mu bihe bitandukanye aba Producer benshi bumvikana bavuga ko bafite imishinga myinshi y’indirimbo bari gukoraho, ku buryo rimwe na rimwe baburira umwanya abandi.
Loader asobanura ko kuba yinjiye mu muziki bitazaba urwitwazo rwo kuburira abandi umwanya. Ati “Kuririmba ntabwo byica akazi, kuko twese ntabwo tuba dukora ubuhanzi bumwe, nanjye nagira umwanya wanjye, nagira undi muhanzi nawe nkamuha umwanya we, ahubwo noneho biramfasha, bikanafasha abo dukorana.”
“Kuko Producer iyo afite ibitekerezo byinshi aba afite n’ibindi byinshi yagufasha nibwo mukorana neza kurushaho. Rero, urumva kuba umuhanzi kwanjye ni bimwe mu bintu byiza ahubwo ku bandi bahanzi dukorana.”
Uyu musore yavuze ko gukorana indirimbo na Davis D ahanini byaturutse ku bushuti basanzwe bafitanye ndetse “igihe kinini twabaga turi kumwe kugeza ubwo twakoze iyi ndi kuyiririmbamo, ndavuga nti ntakibazo twabikora, duhita dufata amashusho ubwo.”
Yavuze ko yinjiye mu muziki kubera ko akunda umuziki kandi “mfite intego yo gutuma ibintu bindimo bijya hanze.” Yungamo ati “Nagira abakunda ibihangano byanjye nkabaha ibintu byinshi nyine, intego yanjye ntabwo ari ukuba umusitari, ahubwo ni ugutanga inganzo yanjye hagira abayikunda, nkayibaha mu buryo bwose.”
Loader yasobanuye ko ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryabereye Kimironko ndetse na Kimasagara, amashusho akorwa na Bernard Bagenzi wabaye umujyanama wa Davis D. Kandi avuga ko ari gukora indirimbo ze bwite, ndetse n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi.
Loader yatangaje ko yinjiye mu muziki mu buryo bweruye n’ubwo abantu bamumenye nka Producer
Loader yatangaje ko yahisemo kuba Producer anifitemo intego yo kuzavamo umuhanzi
Loader asobanura ko gukorana indirimbo na Davis D ahanini byaturutse ku bushuti bafitanye
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LOLO’ YA DAVIS D NA LOADER
TANGA IGITECYEREZO