Kigali

Nyuma y'umwaka n'amezi abiri, Diamond agiye kugaruka i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2024 10:34
0


Umunyamuziki Naseeb Abdul Juma Issack wamenye nka Diamond agiye kongera kugaruka i Kigali nyuma y’umwaka n’amezi abiri bizaba bishize abanya-Kigali bongeye kumuca iryera ubwo yataramanaga na Mugisha Benjamin [The Ben] mu gitaramo cyaherekej itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards bitongeye kubera mu Rwanda.



InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko Diamond azaba ari i Kigali mu Rwanda, ku wa 1 Mutarama 2025. Yari amaze igihe kinini atumirwa n'abantu banyuranye bidakunda, ndetse mu mpera za 2022 yarageragejwe byanga ku munota wa nyuma mu gihe abantu bari batangiye kugura amatike, ariko yaje kwigaragaza i Kigali ubwo yaririmbaga mu birori bya Trace Awards.

Uyu mugabo afatwa nk'umwe mu bahetse umuziki wa Afurika muri iki gihe. Ndetse, amaze guhatanira ibihembo uruhumbirajana, yaba ibyoroheje ndetse n'ibikomeye ku rwego rw'Isi. Aherutse gusohora indirimbo ya kabiri yakoranye na Jux bise 'Olofuke Mi', nyuma ya 'Joy' bakoranye igaca ibintu hirya no hino. Iyi ndirimbo banayiririmbanye ubwo bombi bari kumwe mu birori bya Trace Awards.

Inyandiko zinyuranye ziri kuri Internet zigaragaza ko Diamond asigaye asaba arenga Miliyoni 137,876,949.00 Frw kugira ngo umutumire mu gitaramo. Asaba kandi guhabwa indege yihariye (Private Jet), icupa rimwe rya Whiskey, amacupa 24 y’amazi, udutambaro 12 two kwihanagura mu maso, amacupa 12 y’inzoga n’ibindi.

Diamond yigeze kubwira Ikinyamakuru Grammy ko atangira umuziki umuryango we utiyumvishaga ko azagera ku rwego uyu munsi ariho, ariko binyuze mu gukora ibyo akunda, kudacika intege no kugira intego byamufashije kubaka uwo ari we uyu munsi.

Uyu muhanzi yavuze ko harushya intangiriro kuko indirimbo ye ya mbere nubwo atari nziza, ariko niyo yatumye abona umujyanama amwishyurira album.

Ni inshuti y’akadasohoka ya Nyina, kuko impeta ya zahabu yamuhaye ari yo yagurishije abona amafaranga yo kwishyura iyo ndirimbo.

Yemera ko inzira y’umuziki we itari iharuye kuko byamufashe imyaka myinshi ‘yihiringa’ [Mu mvugo z’ubu], kugira ngo mu 2009 akore indirimbo yaciye inzira.

Ku wa 17 Kanama 2019, Diamond yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali cyaherekeje iserukiramuco ‘Iwacu Muzika Festival’, cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.

Muri iki gitaramo uyu muhanzi yaririmbye iminota 110, abyinisha inkumi z’i Kigali, ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.

Icyo gihe Diamond yataramiye i Kigali avuye mu gitaramo yakoreye mu Burundi ku wa 16 Kanama 2019.

Mu 2017, uyu muhanzi yaririmbye i Kigali mu gitaramo cyiswe Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata, yahuriyemo n'itsinda Morgan Heritage ryo muri Jamaica.

Mu 2015, nabwo yemeje abanya-Kigali mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka. Muri uwo mwaka, yari kumwe na Zari babyaranye abana babiri. 

Diamond agiye kuza i Kigali nyuma yo kugura indege ye bwite, kandi aherutse gukorana indirimbo ‘Why’ n’umuhanzi w’umunyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben]. 

Umwibuke mu ndirimbo nyinshi ze zabiciye nka ‘Tandale’, ‘Mbagala’, ‘The One’, ‘Number One', 'Yope Remix' na Innoss'B, 'Waah' na Koffi Olomide, 'Ntampata Wapi’ n’izindi nyinshi. 


Diamond yaririmbanye na The Ben indirimbo 'Why' bakoranye, ubwo bari mu birori bya Trace Awards mu 2023

Diamond agiye gutaramira i Kigali nyuma y’umwaka n’amezi abiri bizaba bishize atanze ibyishimo no mu birori bya Giants of Africa

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO NSHYA YAKORANYE NA JUMA JUX

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND