Kigali

Police FC yongeye gutsindwa na AS Kigali imibare irahinduka -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/11/2024 20:37
0


Ikipe ya Police FC yatsinzwe na AS Kigali igitego kimwe ku busa ijya ku mwanya wa Kane n'amanota 15, uyu uba umukino wa Kabiri itsinzwe yikurikiranya.Ikipe ya AS Kigali yo yafashe umwanya wa Gatatu n'amanota 17.



Kuri iki Cyumweru itariki 10 Ugushyingo 2024, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Karindwi wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premiel League 2024-25.

Ni umukino utarakiniwe igihe kubera ko ikipe ya Police FC yari afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu yari iri gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinira imbere mu gihugu CHAN.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande AS Kigali ni Cuzuzo Aime Gael, Nkubana Marc, Akayezu Jean Bosco, Buregeye Prince, Onyewbor Franklin, Rucogoza Elias, Benedata Janvier, Ntirushwa Aime, Gyslain Armel, Okwi Emmanuel na Shaban Hussein.

Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Police FC ni Rukundo Onesme, Mandela Achlaf, ISHIMWE Christian, Issah Yakubu, Ndizeye Samuel, Bigirimana Abedi, Hakizimana Muhadjir, Ngabonziza Pacifique, Iradukunda Simeon, Richard Kirongozi Bazombwa na Ani Elijah.

Umukino watangiye amakipe yombi yigana mu kiguga hagati, areba uko imwe yacomokana indi igashaka igitego. Ku munota wa Gatatu Hakiziman Muhadjir yagerageje gutungura umuzamu wa AS Kigali Cuzuzo Aime Gael ariko umupira yari atereye inyuma y’urubuga rw’amahina unyura ku ruhande.

Ku munota wa 12 na AS Kigali yarase igitego nyuma y’ishoti ryari ritewe na Emmanuel Okwi ariko ku mahirwe make umupira unyura ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Rukundo Onesme.

Uko iminota yakomeje kwigira imbere, amakipe yombi yatangiye gutinyukana aratakana karahava ariko igitego kirabura haba ku ruhande rwa Police FC na AS Kigali. Ku munota wa 26 ikipe ya Police yarase igitego gikomeye nyuma y’uko Ani Elijah yananiwe gusunikira umupira mu izamu ari wenyine.

Kwatakana bikomeye ku mpande zombi nta musaruro byatanze mu gice cyambere kuko cyarangiye nta kipe irabona igitego hagati ya AS Kigali na Police FC.

Igice cya Jabiri nacyo cyatangiranye imbaraga zidasanzwe ku mpande zombi nuko ku munota wa 50 Emmanuel Okwi arekuye ishoti umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu, ikipe ya Police FC irokoka gutyo.

Ku munota wa 62 ikipe ya AS Kigali yongeye kurata igitego gikomeye cyane nyuma y’uko Nkubana Marc yari aterekeye umupira Okwi ku isahani ariko umupira awutera hejuru y’izamu kure cyane.

Ku munota wa 66 umunya Nigeria Franklin Onyebor yafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Kigali nyuma yo kwandagaza ba myugariro ba Police FC akarekura y’ishoti riremereye mu izamu rya Police FC.

Ku munota wa 81 ikipe ya Police yarase igitego gikomeye cyane nyuma y’umutwe ukomeye wari utewe na Ngabonziza Pacifique ariko umuzamu wa AS Kigali Cuzuzo Aime Gael yigira agaca umupira awukuramo.

Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye Police FC itarishura igitego yatsinzwe na AS Kigali, maze umusifuzi yongeraho iminota ine y'inyongera.

Umukino warangiye Police FC inaniwe kwishyura igitego nuko AS kigali yegukana amanota atatu nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa bwa Police FC.

Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya AS Kigali ifata umwanya wa Gatatu n'amanota 17. 

Gutsindwa uyu mukino ku ruhande rwa Police FC byatumye ijya ku mwanya wa Kane iguma ku manota 15.

Ikipe ya Police FC ni umukino wa Kabiri itsinzwe yikurikiranya kuko uwo iheruka gukina yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Mukura VS.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC

Umukino wahuzaga AS Kigali na Police FC warangiye AS Kigali itsinze igitego kimwe ku busa

AMAFOTO:NgaboSerge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND