Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riratangaza ko abagore n’abakobwa barenga Miliyoni 370 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakiri bato.
Ibi byatangarijwe na UNICEF i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni mu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 120 ku va mu 2010 kugeza 2022.
UNICEF ivuga ko 1 mu bagore n’abakobwa 8 bariho kuri ubu cyangwa se abarenga Miliyoni 370 byagaragaye ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mbere yo kuzuza imyaka 18.
UNICEF itangaza ako imibare yavuye muri ubu bushakashatsi bwo ku rwego rw’Isi yerekana uburemere bw’iki kibazo cyane cyane ku bakobwa b’abangavu, bikaba akenshi bigira ingaruka mu buzima bwabo bwose.
Igiteye inkeke ni uko iyo bigeze ku ihohoterwa ridasaba ko umuntu ahura n’undi nk’ihohoterwa ryo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa irikorerwa mu magambo, umubare w’abakobwa n’abagore bibasiwe uriyongera ukagera kuri Miliyoni 650 ku Isi hose. Ni ukuvuga ko 1 muri 5 ahura n’iryo hohoterwa.
Umuyobozi mukuru wa UNICEF, Catherine Russell avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ari icyasha ku mutimanama wa muntu, ngo kuko rigira ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire cyane ko akenshi rikorwa n’umuntu umwana azi kandi yizera, ahantu yagakwiye kumva ko afite umutekano.
Imibare yerekana ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana rigaragara hose. Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara niyo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abahuye n’ihohoterwa, kuko abakobwa n’abagore Miliyoni 79 bahuye n’iki kibazo (ni ukuvuga 22%).
Ikurikirwa na Miliyoni 75 mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya (8%), miliyoni 73 hagati no mu Majyepfo ya Aziya (9%), miliyoni 68 mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru (14%), miliyoni 45 muri Amerika y’Amajyepfo n’Ibirwa bya Caribbean (18%), miliyoni 29 mu Burengerazuba bwa Aziya na Afurika ya Ruguru (15%) ndetse n’abantu miliyoni 6 muri Oceania (34%).
Mu bihugu bifite intege nke nk’aho inzego z’ubuyobozi zidakomeye, ahari kubungabungwa amahoro n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye cyangwa ahari abahunga intambara, ubu bushakashatsi bwa UNICEF bugaragaza ko abakobwa baba mu kaga gakomeye cyane, kuko gufatwa ku ngufu cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bigaragara ku gipimo cya 1 mu 4.
Ni ibigarukwaho na Russell ugira ati “Abana bari mu bihugu bifite ibibazo by’umutekano muke baba bafite ibyago byinshi byo guhohoterwa. Turabona ihohoterwa rikomeye rishingiye ku gitsina mu duce tw’intambara, aho gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikunze gukoreshwa nk’intwaro z’intambara.”
Imibare igaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ryiyongera ku bana bageze mu gihe cy’ubwangavu, hagati y’imyaka 14 na 17. Ubushakashatsi bwerekana ko abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina baba bashobora kongera guhohoterwa ubugira kenshi.
Ibi nibyo bituma UNICEF ivuga ko hakenewe ingamba zo kurinda abangavu mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’igihe kirekire ziterwa n’iri hohoterwa nk’ihungabana, kwiheba n’izindi.
UNICEF ivuga ko abahohotewe akenshi bakurana ibikomere by’iryo hohoterwa baba barakorewe bakiri bato ku buryo bahura n’ingaruka nyinshi zinyuranye zirimo iziterwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gukoresha ibiyobyabwenge, kwigunga, ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nko kwiheba n’ibindi. Uretse ibyo kandi, aba bantu bahura n’ingaruka mu mibereho yabo, harimo no kuba bibagora kugirana umubano uhamye n’abantu.
UNICEF iti “Iyo batinze kugaragaza ko bahohotewe cyangwa se bakabigumana muri bo ingaruka zirushaho gukomera.”
TANGA IGITECYEREZO