Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente ubwo yari ayoboye igikorwa cyo gusoza Irushanwa rya Hanga Pichfest 2024 rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima n'ubuhinzi, yibukije abari aho ko umutungo ukomeye Afurika ifite ari ururubyiruko rwayo.
Mu butumwa yatanze ubwo
yasozaga amarushanwa ya Hanga Pitchfest 2024 n’Inama ya 7 y’Ihuriro
ry’Urubyiruko muri Afurika, Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente yavuze ko
Inama ya YouthConnekt imaze iminsi ibera i Kigali ari ikimenyetso
cy’icyerekezo cyiza, ubumwe no gushyira hamwe k’urubyiruko rwa Afurika.
Minisitiri Dr.Ngirente
yavuze ko umutungo ukomeye Afurika ifite ari urubyiruko rwayo, bityo hakenewe
gahunda ziruhuriza hamwe kugira ngo rwigire hamwe uko rwakemura ibibazo
byugarije umugabane.
Ati: “Turasaba ko hajyaho
gahunda zitandukanye z’Umugabane wa Afurika zihuza urubyiruko kugira ngo
rukemure ibibazo bibangamiye iterambere rya Afurika, ruyobore impinduka
zikenewe.”
Binyuze muri Hanga
Pitchfest 2024, hakiriwe imishinga 300, hatoranywamo 45 nyuma yo gusuzumwa
n'abagize akanama nkemurampaka. Nyuma hatoranyijwe imishinga 25, ba nyirayo
bahabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri aho bahawe ubumenyi, ubujyanama n’ibindi
bishobora kubafasha mu guteza imbere imishinga yabo.
Imishinga itoranywa
binyuze mu kuba ba nyirayo bahabwa umwanya bakayisobanura, niba ari ikigo
kizatanga ibisubizo, kizahanga imirimo kandi kikaba gitanga icyizere cyo gukura
no kwaguka.
Mu mishinga 25, ba
nyirayo bahawe amahugurwa n’ubujyanama, habayeho andi marushanwa hatsinda
imishinga 5 ari na yo igihe guhembwa. Ni imishinga iba yaratangiye gushyirwa mu
bikorwa ariko ari ibigo bigitangira kandi byatangijwe na ba rwiyemezamirimo
b’urubyiruko.
Igihembo nyamukuru ni
miliyoni 50 Frw, mu gihe umushinga wa kabiri uhabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu
ugahabwa miliyoni 15 Frw naho uwa kane n’uwa gatanu igahabwa miliyoni 12.5 Frw.
Ubwo yatangizaga ku
mugaragaro Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika ku wa Gatanu tariki
8 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite
umubare munini w'urubyiruko, ariko bidakwiye kugarukira mu mibare gusa ahubwo
bigomba kujyana no kurwubakira ubushobozi.
Ati: “Akenshi hari ibyo
twirengagiza, tugatanga uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabashishikariza
kugira uruhare mu iterambere ryabo n’igihugu ariko hagomba no kubaho wa mwuka
utuma ibintu byose bigenda neza.”
Iyi nama ya 7 y'Ihuriro
ry'Urubyiruko, Youth Connekt Africa 2024 yari yahuje urubyiruko 3000 rwo mu
bihugu bisaga 40 byo muri Afurika, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Imirimo
y'urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’.
𝐔𝐤𝐨 i𝐛𝐢𝐡𝐞𝐦𝐛𝐨 𝐛𝐲𝐚𝐭𝐚𝐧𝐳𝐰𝐞 𝐦𝐮𝐫𝐢 𝐇𝐚𝐧𝐠𝐚 𝐏𝐢𝐭𝐜𝐡𝐟𝐞𝐬𝐭 𝟐𝟎𝟐𝟒
1.
Ikigo Sinc-Today Ltd cyatsinze irushanwa
rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni 50Frw. Ni ikigo cyashinzwe
hagamijwe guhindura urwego rw’imitegurire y’inama n’ibirori hifashishijwe
urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike
ukagera ku gutegura inama n’ibindi.
Ubwo yamurikaga umushinga
we, Eric Mupenzi washinze Sinc-Today, yavuze ko yatekereje uburyo bwo gukemura
ibibazo bikigaragara mu mitegurire n’imigendekere y’inama n’ibirori.
2.
Ikigo Geuza Ltd cyaje ku mwanya wa kabiri,
cyo gikora kikanagurisha ku giciro gito ibikoresho byifashishwa n’abafite
ubumuga birimo imbago, insimburangingo n’ibindi, biba byakozwe mu bikoresho
by’ikoranabuhanga biba byarakoreshejwe.
3.
Ikigo Afya Wave Ltd gikoresha udukoresho twa
‘ultrasound’ tuzajya twifashishwa mu buvuzi mu kureba imikorere y'ingingo
z'imbere mu mubiri cyane ku bagore bo mu byaro cyangwa ahatagera serivisi
z’ubuvuzi muri Afurika y’Iburasirazuba.
4.
Ikigo Cleanville Ltd cyaje ku mwanya wa
kane, cyashinzwe hagamijwe kunoza imicungire y’imyanda ya pulasitiki binyuze
muri porogaramu yayo ya WeCollect, aho izajya itanga ubwishyu ku bayikoresha mu
gushyira iyi myanda ahabugenewe. Intego yayo ni ukugabanya ibibazo bigaragara
mu micungire y’imyanda ikigaragara mu buryo busanzwe bukoreshwa.
5.
Ikigo LifeLine cyabaye icya gatanu cyakoze
porogaramu yo korohereza abantu kubona imiti y'ibanze binyuze muri serivisi
zihatangirwa. Iyi gahunda ifasha abantu kwishyura imiti baba bakeneye no
kuyibona mu buryo bworoshye, ikanafasha kugenzura uko ikoreshwa.
TANGA IGITECYEREZO