Kigali

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente ayoboye umuhango w'isozwa ry’Inama ya YouthConnekt uratangirwamo n'ibihembo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/11/2024 16:16
0


Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente ari kumwe n’abandi bayobozi barimo na Minisitiri w’Urubyiruko, bitabiriye umuhango wo gusoza Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, YouthConnekt Africa 2024, imaze iminsi 3 ibera muri Kigali Convention Centre aho yitabiriwe n’abarenga 3000.



 Muri Kigali Convention Centre hari gusorezwa Irushanwa rya Hanga Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima n'ubuhinzi.

Uyoboye umuhango wo gusoza ku mugaragaro ibikorwa by'Inama ihuza urubyiruko Nyafurika, YouthConnekt no gutanga ibihembo bya

Irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024 ritegurwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’abandi bafatanyabikorwa.

Binyuze muri Hanga Pitchfest 2024, hakiriwe imishinga 300, hatoranywamo 45 nyuma yo gusuzumwa n'abagize akanama nkemurampaka. Nyuma hatoranyijwe imishinga 25, ba nyirayo bahabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri aho bahawe ubumenyi, ubujyanama n’ibindi bishobora kubafasha mu guteza imbere imishinga yabo.

Imishinga itoranywa binyuze mu kuba ba nyirayo bahabwa umwanya bakayisobanura, niba ari ikigo kizatanga ibisubizo, kizahanga imirimo kandi kikaba gitanga icyizere cyo gukura no kwaguka.

Mu mishinga 25, ba nyirayo bahawe amahugurwa n’ubujyanama, habayeho andi marushanwa hatsinda imishinga 5 ari na yo igihe guhembwa. Ni imishinga iba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa ariko ari ibigo bigitangira kandi byatangijwe na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko.

Igihembo nyamukuru ni miliyoni 50 Frw, mu gihe umushinga wa kabiri uhabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu ugahabwa miliyoni 15 Frw naho uwa kane n’uwa gatanu igahabwa miliyoni 12.5 Frw.

Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024, iri kubera muri Kigali Convention Centre aho yitabiriwe n’abarenga 3000, igeze ku munsi wayo wa Gatatu ari nawo wa nyuma. 


Minsitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirenge ayoboye umuhango wo gusoza inama ya YouthConnekt irashyirwaho akadomo n'itangwa ry'ibihembo ku mishinga myiza yahize iyindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND