Kigali

Yeweeh ucuditse na Shaddyboo yinjiye mu muziki nyuma yo gusiragizwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2024 20:11
0


Umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo (Producer) uzwi nka Yeweeh, yatangaje ko agiye gutangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi, ni nyuma y’imyaka itandatu ishize agira uruhare mu gutunganya amajwi y’indirimbo za benshi mu bahanzi Nyarwanda.



Uyu musore amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru ahanini biturutse mu kuba acuditse na Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga. Urukundo rwabo baruhamije ubwo mu minsi ishize bari kumwe mu birori bya ‘The Stage’ byahuje abanyamideli n’abandi mu byiciro binyuranye by’ubuhanzi. 

Producer Yeweeh amaze kurambika ikiganza ku ndirimbo z’abarimo Tom Close, The Ben, Eddy Kenzo, Otile Brown, Papa Cyangwe, Uncle Austin n’abandi.

Yabwiye InyaRwanda, ko yabanje kuba umuhanzi mbere y’uko yinjira mu batunganya indirimbo (Producer). Avuga ko yasiragijwe igihe kinini na ba Producer bituma ahitamo kwiga gutunganya indirimbo kugirango ajye akorera abandi.

Ati “Buriya rero umuziki njyewe nawinjiyemo ndi umuhanzi birangira nyine kubera gusiragira mu ba Producer nihitiyemo kujya nikorera ‘Production’. Rero ‘Production’ yakuze kuruta uko nari kuba umuhanzi. Bimaze imyaka itandatu, kuko ni ibintu nateguye kandi nifuzaga, rero urumva ko ari ibintu nateguye neza.”

Uyu musore yavuze ko adashobora kuvuga mu izina aba Producer bamusiragije bigatuma adakora umuziki, ariko arabibuka. Ati “Hari ukuntu twajya muri studio tugiye gukora indirimbo aba Producer ntibabihe agaciro n’umwanya, kuva icyo gihe nahise mvuga nti reka mpitemo kwiyigisha kwikorera indirimbo kubera ko nari umucuranzi wo mu rusengero, ndiyigisha, ariko byabayeho gusiragizwa.”

Producer Yeweeh yavuze ko indirimbo ye ya mbere azashyira ku isoko yitwa ‘Dangote’ ndetse yakozwe mu buryo bw’amajwi nawe, kandi yanakorewe amashusho.

Asobanura ko kuba amaze iminsi ari mu rukundo na Shaddyboo bitari ikimenyetso cyo kumufasha kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Ati “Biriya ni ubuzima busanzwe. Ni amakuru yantunguye, nabonye ajya hanze. Uko ibihe byicuma abantu bazagenda babibona ko ari ibintu bibiri bitandukanye. Hari njyewe na Shaddyboo, njyewe ukora umuziki, ndetse na Shaddyboo uri ku ruhande.”

Uyu musore yinjiye mu muziki yiyongera ku bandi ba Producer bo mu Rwanda, bakora umuziki bakanawutanganya. Avuga ko nta muntu n’umwe “ndeberaho iyo ngiye gukora ikintu cyanjye.”

Avuga ko iyi ndirimbo ‘Dangote’ agiye gushyira hanze, yatangiye kuyitegura mu ntangiriro z’uyu mwaka, kandi izajya hanze tariki 15 Ugushyingo 2024.


Producer Yeweeh, yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Dangote’ 

Yeweeh yavuze ko kuba ari mu rukundo na Shaddyboo ntaho bihuriye no gutegura inzira ye yo kwinjira mu muziki 

Yeweeh yavuze ko mu myaka itandatu ishize yagerageje kwinjira mu muziki azitirwa na ba 


Producer Shaddyboo aherutse kwegukana igikombe cy'umugore mwiza muri 'Diva Awards'


Yeweeh yavuze ko indirimbo ya mbere ye izajya ku isoko tariki 15 Ugushyingo 2024 

Yeweeh yakunze kuvuga ko ari umufana w'ibikorwa bya Producer Element, yinjiye mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND