Kigali

Byaradutunguye - Abamotari barasaba guhabwa igihe gihagije cyo kwitegura gukoresha moto z'amashanyarazi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/11/2024 18:17
2


Mu ntangiriro za 2025 ntabwo Leta izandika moto za lisansi zo gutwara abantu muri Kigali, ahubwo Moto zikoreshwa n'amashanyarazi gusa ni zo zizaba zemewe nk'uko biherutse gutangazwa Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Ugushyingo 2024, abamotari banyuranye yaba abakoresha moto za lisansi ndetse na moto z'amashanyarazi, batangaje byinshi kuri gahunda nshya itegerejwe mu Rwanda aho muri Mutarama 2025 nta moto ya lisansi izahabwa ibyangombwa byo gutwara abagenzi, hakaba hashyizwe ku ibere moto zikoresha amashanyarazi.

Abamotari basanzwe batwara abagenzi kuri moto zikoresha lisansi, bavuga ko batunguwe n'uyu mwanzuro kuko bawumvise mu itangazamakuru, bakaba bahamya ko nta handi bigeze bayumva. Barasaba ko bahabwa igihe gihagije cyo kwitegura iyi gahunda nshya cyangwa se bagashyirirwaho uburyo bworoshye bwo kubona amafaranga yo kugura moto nshya.

Umumotari witwa Nshimiyimana Jean Pierre ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, yavuze ko inkuru yo guca moto zikoresha lisansi yayumvise mu itangazamakuru "ariko nyine nk'abantu twari dusanzwe dufite zino moto ntabwo twabyakiriye neza, byaradutunguye, nawe nyine urumva iyo bakubwiye ikintu utiteguye nawe biragutungura".

Yakomeje agira ati "Byaradutunguye twese twumvise ari igikuba cyacitse ariko nta kundi twabashije kubyiyakiramo. Twifuza y'uko bazareba uko babicisha muri Banki bakajya batuguriza tukazitwara cyangwa bakaduhindurira n'izingizi bakazihinduramo amashanyarazi kuko hari abantu benshi baba badafite ubushobozi, urumva nyine biba bigoye."

Yifuza ko bakongererwa igihe cyo kwitegura gahunda nshya yo gukoresha moto zitangiza ikirere izatangira mu 2025. Ati "Nawe nyine urumva kubona amafaranga yo guhita ugura indi moto biragoye n'iyi minsi urabizi ko amafaranga yabuze". Yavuze ko bongerewe igihe n'abayobozi bakabaganiriza, "twagerageza kubyumva".

Hakizimana Jean Claude ukorera nawe mu Mujyi, yavuze ko yatunguwe no kumva inkuru y'uko umwaka utaha moto za lisansi zizaba zitemewe muri Kigali. Ati "Icyifuzo cyacu wenda ni uko baziha igihe runaka ariko atari ukuvuga ngo ni ukugeza mu kwa Mbere gusa, umuntu akabanza agashaka ubushobozi bwo kujya kuri izi z'umuriro."

Yifuza ko bahabwa umwaka wo kwitegura iyi gahunda nshya, ati "Urumva baguhaye nk'umwaka umwe, icyo gihe watangira gutekereza uko wabona moto z'umuriro, yaba ari inguzanyo cyangwa kujya gushaka amafaranga ukayigura, urumva byo waba ufite umwanya wo kubitekerezaho". 

Abamotari batangiye gukoresha moto z'amashanyarazi bavuze uko bazibonye

Dusengimana Branche ukoresha moto y'amashanyarazi avuga ko izi moto zitanduza ikirere, kandi zitanga umusaruro, ati "Iyo urimo kuyikoresha wunguka kurusha uwakoresheje moto ya lisansi, ikindi ntabwo ivuna". Yasobanuye ko umuntu uyitwara atajya arwana no gushyiramo Vitensi, uba wicaye utekanye nta kibazo ufite.

Avuga ko batiri yayo uyikuramo ibihumbi 9 Frw, ibintu avuga ko birimo inyungu. Feri yayo nayo iroroshye kuyifata uyigereranyije n'iya moto ya lisansi. Utwara moto y'amashanyarazi "abasha kwizigama cyane kuko niba washyizemo batiri waguze 2,100Frw ukayikuramo arenga 9,000, uba wungutse cyane ukizigama kandi ugatunga urugo igihe wubatse".

Avuga ko ikiza cy'izo moto ni uko batiri zazo zerekana ibirometoro iri bukore bityo bikorohera ufite urugendo rurerure. Ku bijyanye no kuba izo moto zidaterera cyane ahazamuka, yavuze ko byakemuwe kuko ubu zisigaye zihuta cyane. Ati "Ubu ngubu ifite imbaraga nyinshi cyane ugereranyine n'iya lisansi".

Ntiyemeranya n'abavuga ko aho gukura batiri ari hacye bikaba byagorana uvuye nko mu ntara. Yasubije ko hari station 35 muri Kigali ndetse na Station ziherereye muri Kayonza, Muhanga na Musanze. Avuga ko izi moto ziziye igihe bityo abantu bakaba bakwiriye kuzikoresha ku bwinshi na cyane ko zitangiza ikirere, kandi zikaba zinjiza amafaranga menshi.

Nyinawumuntu Goreth utuye i Gikondo, akaba akoresha moto y'amashanyarazi iyo ajya mu kazi, yavuze ko gutwara iyi moto byoroshye yaba ku bagabo n'abagore, kandi irunguka. Yavuze ko urugendo moto ya lisansi ikoreshamo lisansi ya 2,000 Frw, uwakoresheje iy'amashanyarazi akoresha 1200 Frw. Yavuze ko abatarabyumva ari ikibazo cy'imyumvire.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa "Network Operation" muri Spiro Rwanda, yavuze ko bahagurukiye gufasha Leta gucengeza mu bamotari agaciro ko gutwara moto y'amashanyarazi mu rwego rwo guhungabanya imyuka ihumanya ikirere. Yavuze ko iyi gahunda igitangira, ari inkuru nziza bumvise y'uko umwaka utaha batazongera kwandika moto za lisansi.

Nk'uruhare rwabo mu gufasha Leta muri iyi gahunda nshya, yavuze ko muri Mutarama umwaka utaha bazatangira gutanga moto ku bazitumije aho kuri ubu bari gufasha abamotari babyifuza kuzibagurira bakishyura 1/10, andi bakazayishyura zageze mu Rwanda. Yavuze ko Moto yaguraga 1,800,000 Frw bari kuyigurisha 750,000Frw. 

Ati "Abamotari barimo baracyitabira cyane." Yavuze ko umunsi umwe gusa abarenga 500 biyandikishije bagatumiza moto ndetse ngo hari n'uwatumije izirenga 20. 

Yavuze ko batiri y'iyi moto y'amashanyarazi igenda ibirometero hagati ya 70 na 80, ikaba ifite umuvuduko wo hejuru kugera kuri 80/H. Yavuze ko bafite station 40, bakaba banateganya gutanga 'Charger'.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, ashimangira ko Politiki nshya irimo gutezwa imbere ari iyo kugira ngo abaturarwanda batangire kumenyera gukoresha uburyo bwo gutwara abantu burushijeho gutekana, butangiza ibidukikije. Ati "Ntabwo tuzongera kwandika moto zikoresha lisansi mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali".

Kuri iyi gahunda izatangira muri Mutarama 2025, Dr. Gasore ashimangira ko harimo inyungu zinyuranye zirimo kuba ari gahunda igamije guhindura imibereho y’Abanyarwanda no kugira uruhare rukomeye mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yavuze ko kwimukira kuri moto zikoresha amashanyarazi kuri ubu nta kibazo byateza bitewe n’uko mu Mujyi wa Kigali hamaze kugera moto zihagije kandi n’ibikorwa remezo byo kuzitaho ngo bimaze kuhagera ku bwinshi.


Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko muri Mutarama 2025 hazaba hemewe gusa moto z'amashanyarazi

Muri Gicurasi mu 2019, moto zikoresha amashanyarazi zatangiye imirimo yo gutwara abagenzi mu Rwanda, akaba ari naho iyi serivisi yari itangiriye bwa mbere ku Isi. Ni umushinga mugari, aho biteganyijwe ko izi moto zikoresha amashanyarazi zizasimbura izikoresha lisansi.

Ibijyanye no kutangiza ikirere, hagaragajwe ko izi moto ari igisubizo. Ibi bijyana n’ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017 bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, moto, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.

Iyo witegereje ingano y’iyi moto n’izisanzwe ubona ko yo ari nini ndetse iraremereye, motari ntibimusaba kuyihata imigeri ngo ihaguruke kuko yo ari ‘automatique’. Uretse kubona ko urimo uva ahantu hamwe werekeza ahandi, ntushobora kumva ijwi rihinda rituruka muri moteri cyangwa mugasohora mwotsi.

Mu 2023 u Rwanda rwari rwihaye intego yo kugera kuri moto zikoresha amashanyarazi 2500, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka ugomba kurangira zimaze kurenga ibihumbi 10. Mu 2020 Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana ry’ikirere.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA kivuga ko u Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050.

U Rwanda kandi rufite intego y’uko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ni kimwe mu bizafasha kugera kuri iyo ntego.


Abamotari barasaba guhabwa igihe gihagije cyo kwitegura gahunda nshya ya moto z'amashanyarazi


Abamotari batangiye gukoresha moto z'amashanyarazi bavuga ko ari zo zinjiza menshi


Abakobwa n'abagore batwara moto z'amashanyarazi bavuga ko byotoshye kuzitwara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vuguziga og1 month ago
    Yes, nibyiza ryosepe! Ariko izarisansi baxazihinduremo izamashanyarazi nkuko bari babitangiye NIBYO byafasha abazifite.
  • Karasanyi Peter 1 month ago
    Ndumva reta yazafasha abamotari bakabaguranira moto bari bafite bakabaha izamashanyarazi kugira ngo borohereze abadafite Amafaranga yokugura izindi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND