Anne Mbonimpa wari umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba yaranakiniye amakipe atandukanye, yitabye Imana.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 9 Ugushyingo 2024. Amakuru avuga ko Mbonimpa Anne yapfuye urupfu rutunguranye kuko atari arwaye.
Amakuru akomeza avuga ko ku wa Kane w’iki Cyumweru ari bwo yatashye avuye ku kazi ababara umutwe ariko bidakomeye. Bucyeye bwaho ngo yasubiye ku kazi ndetse asoza amasaha y’akazi ariko abo yavuganye nabo mu masaha y’umugoroba yavuye mu kazi, yababwiraga ko yumva atameze neza.
Usibye kuba Anne Mbonimpa yari umukozi wa FERWAFA mu bijyanye no guteza imbere umupira w'amaguru w'Abagore ahubwo yanakinnye mu makipe atandukanye ndetse aba n'umutoza.
Yakiniye amakipe arimo Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma. Mu mwaka ushize, yari umwe mu batozaga APR WFC bayifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Anne Mbonimpa wari umukozi muri FERWAFA yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO