Kigali

Minisitiri wa Siporo na Perezida wa FERWAFA bahamagariye Abanyarwanda kuzajya gushyigikira Amavubi akina na Libya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/11/2024 15:10
0


Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ndetse na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse bahamagariye Abanyarwanda kuzajya gushyigikira Amavubi akina na Libya.



Kuwa Kane w'icyumweru gitaha taliki ya 14 Ugushyingo 2024 ni bwo biteganyijwe ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakira iya Libya bari kumwe mu itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Mu gihe habura iminsi 5 ngo uyu mukino ukinirwe muri Stade Amahoro, Minisitiri wa Siporo yashishikarije Abanyarwanda kuzitabira uyu mukino dore ko abakinnyi b'Amavubi biteguye gutsinda.

Binyuze mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA, Minisitiri Nyirishema yagize ati: "Ikipe yacu Amavubi yiteguye gutsinda Libya ahasigaye ni ahacu mukaza tukuzuza Amahoro tukabashyigikira, nzaba mpari nawe ntuzabure twese inyuma y'Amavubi".

Ni mu gihe Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse we yagize ati: "Kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Ugushyingo Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba mwese mwese turabatumiye, ikipe yacu Amavubi izakina na Libya, mwese mwese muratumiwe gura itike yawe nonaha nzaba mpari nawe ntuzabure twese inyuma y'Amavubi".

Amatike yo kureba umukino w'Amavubi na Libya, ahasanzwe hasi no hejuru ni 1000 Frw, VIP ni 10,000 Frw, Business Suite ni 50,000 Frw, ‘Executive Seat’ ikaba ari 100,000 mu gihe Sky Box ari 1,000,000 Frw.

Kugura itike ni ugukanda *939*3*1# cyangwa ukanyura ku rubuga rwa palmkash. Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 3 n'amanota 5 aho isabwa no kuwutsinda kugira ngo igumane icyizere cyo kuzajya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND