Kigali

#YouthConnektAfrica: Perezida Kagame yibukije urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka zikenewe muri Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/11/2024 14:04
0


Perezida Kagame ubwo yatangizaga icyiciro cya mbere cya gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub, igamije gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, yibukije urubyiruko kuba umusemburo w'impinduka zikenewe ku Mugabane w'Afurika.



Muri Kigali Convention Centre hari kubera Inama y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024 yatangirijwemo icyiciro cya mbere cya gahunda yo gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ibizwi nka Timbuktoo HealthTech Hub.

Ni igikorwa cyatangijwe na Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rushyigikiwe bityo rugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo rutange impinduka zikenewe muri Afurika kugira ngo igere aho yifuza kugana.

Umukuru w'Igihugu yagize ati: “Nafashe umwanya ngo nze mbabwire ko turi kumwe, dushaka gukorana namwe. Turabashimira kandi hari byinshi muri twe, dushobora gufungura tukagenda, tukagera aho dushaka kugera.”

Perezida Kagame yagaragarije urubyiruko ko ibyo Umugabane wa Afurika wahoze wifuza kugeraho ari ko bikimeze muri iki gihe ndetse ko ari aharwo kugira ngo inzozi za Afurika zibe impamo.

Ati: “Ibyo bizagerwaho, kandi ni muri iki cyumba, mu kindi cyumba aho abanyempano bato ba Afurika bahagarariwe neza. Reka tubigire impamo nk’uko twagize Timbuktoo impamo kandi n’ibindi byinshi bizakurikiraho.”

Perezida Kagame yashimye abafatanyabikorwa barimo UNDP batekereje Gahunda ya Timbuktoo by’umwihariko kuri ubu hakaba hatangijwe icyiciro cya mbere cya Timbuktoo HealthTech Hub.

Yavuze ko abakiri bato baba bafite ibitekerezo byiza n’imishinga yavamo ibintu bikomeye ariko bakenera ubujyanama kugira ngo ibyo bitekerezo bihabwe umurongo cyangwa binozwe.

Ati: “Uzi ko iyo ukiri muto, uba wumva wakora icyo ari cyo cyose, ushobora kurira umusozi bakubwira gusimbuka, utekereza ko wabikora. Twabinyuzemo ariko uko ukura, utangira kwiyumvisha ibi bintu, ugatangira kwitondera ibyo ukora n’aho ujya.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rwa Afurika rugize umubare munini w’abatuye umugabane ko igihe kigeze ngo uburyo bwo gukora ibintu buhinduke ndetse rushyirwe imbere mu bikorwa by’iterambere ry'Umugabane.

Ati: “Kandi turashoboye niba atari na cyane kurenza ibikenewe kurusha undi muntu uwo ari we wese ahandi hantu. Rero kuki tutakoresha ibi, ubu bushobozi? Ntabwo bikwiye kuguma mu mvugo gusa kuko ubwo twinjiraga muri iki Kinyejana, baravugaga ngo ni ikinyejana cya Afurika! Ariko ni ikihe kitari icyacu? Kuri iyi nshuro, ntabwo bigiye kuducaho gutyo gusa.”


Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rushyigikiwe bityo rukwiye kuba umusemburo w'impinduka zikenewe muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND