Kigali

Element yahigitswe n'abarimo Burna Boy mu bahataniye Grammy Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2024 20:37
0


Umuhanzi akaba na Producer, Mugisha Robinson ntiyabashije kuboneka ku rutonde rw'abahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2025.



Yari yatanze indirimbo ye 'Milele' ngo izahatana mu cyiciro cy'indirimbo nziza muri Afurika 'Best African Music Performance' ariko ntiyahiriwe.

Niwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda wari ugerageze amahirwe. Ariko mu bihe bitandukanye, Bruce Melodie yumvikanye avuga ko afite inzozi zo gutwara Grammy Awards.

Abategura ibi bihembo bagaragaje ko mu cyiciro 'Best African Music Performance' Element yari yatanzemo indirimbo ye hahatanyemo indirimbo 'Tomorrow' ya Yemi Alade, 'MMS' ya Asake, Wizkid, 'Sensational' ya Chris Brown na Davido, 'Higher' ya Burna Boy ndetse na 'Love Me Jeje' ya Tems.

Beyonce niwe uhataniye ibihembo byinshi, kuko yashyizwe mu byiciro 11, akurikiwe na Kendrick Lamar, Billie Eilish, Charli XCX n'abandi.

Beyonce amaze guhatanira ibi bihembo inshuro 99. Ariko ntaregukana n'umunsi n'umwe igikombe cya Album y'umwaka.

Umuhango wo gutanga ibihembo ku Nshuro ya 67 ku bahize abandi uzaba Ku wa 2 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.

Muri Nzeri 2024, nibwo Element yari yatanze indirimbo ye muri Grammy Awards 


Element yahigitswe n'abarimo Burna Boy mu cyiciro cy'abahataniye Ibi bihembo 


Ni ubwa mbere Element yari agerageje amahirwe muri ibi bihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND