Kigali

Uko Minisitiri w’Intebe wa Lesotho yatangiye abumba amatafari nyuma akaza kuvamo umucuruzi ukomeye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/11/2024 16:48
0


Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, yavuze ko yatangiye kwihangira imirimo afite imyaka 20 ariko bishimishije kuko muri iki gihe abana bagira amahirwe yo kujya mu ishuri, bakiga uko bazateza imbere igihugu cyabo mu bihe bizaza.



Ibi Minisitiri wa Lesotho yabitangaje mu kiganiro yahuriyemo na Perezida  Kagame ndetse na rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u, kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika. Ni ikiganiro batanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo, ubwo hatangizwaga Inama ya 7 y'Ihuriro ry'Urubyiruko muri Afurika, Youth Connect Africa 2024.

Mu ijambo rye, Minisitiri Matekane yagize ati: “Ntangira ubucuruzi, nakoraga amatafari, ibyo byarakomeje ariko nabaga mu bintu byinshi nko gucuruza amatungo. Ubwo ni ubuzima umuntu yabayemo ariko uko igihe kigenda, ndashaka kubwira urubyiruko rwacu ko kwihangana bitanga umusaruro.”

Yavuze ko kubera kwihangana, yageze ubwo aba umwe mu bacuruzi bakomeye muri Lesotho, kugeza igihe yajyaga muri politiki none kuri ubu akaba ari Minisitiri w’Intebe wa Lesotho.

Samuel Ntsokoane Matekane, yitanzeho urugero rw’urugendo rwe, aho mu gihugu cye, umwana w’umuhungu iyo amaze kumenya ubwenge, ajyanwa mu mirimo yo mu rugo irimo kwita ku nka n’andi matungo y’ababyeyi.

Yavuze ko nubwo biba bitoroshye ariko yabashije kwiga, bityo atumva ko kuri ubu urubyiruko rukwiye kuba rujyanwa muri iyo mirimo yo mu rugo ahubwo rugomba guhabwa ubumenyi bwo gukora akazi cyangwa kukihangira.

Ati “Ibi bintu by’urubyiruko rwacu ruri kujya mu bucuruzi kandi rukagira amahirwe y’akazi, ni ikintu cyiza kandi turagishyigikiye. Bamwe mu rubyiruko rwacu ni abahanga mu guhanga ibishya. Tugenda tubona ibintu byiza biba biturutse kuri rwo.”

Ni mu gihe Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u, yakanguriye urubyiruko bagenzi be kugira amakuru y’ibiri kubera mu bihugu byabo no ku Isi, kuko ari byo bizabafasha kumenya ibyo bashobora gukora ngo bagere ku iterambere. 

Yavuze ko inzego zishinzwe iterambere ry’urubyiruko na Leta muri rusange bakwiye kugira uruhare mu gushyiraho uburyo rubona imirimo kuko ari byo bizafasha mu iterambere ry’ubukungu. Ati “Niba tudafite ibisubizo by’uko urubyiruko rwacu rwakwishyurwa, none ni gute twakwitega ko ubukungu bwacu bukura?”


Minisitiri w'Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane yabwiye urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt Africa Summit 2024 ko 


Yabitangarije mu kiganiro yahuriyemo n'abarimo Perezida  Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND