Abafana ba Maccabi Tel Aviv bakomoka muri Isiraheli bagabweho ibitero mu mujyi rwagati wa Amsterdam mu mukino wahuzaga ikipe bihebeye na Ajax. Kuri ubu abayobozi b’ibihugu byombi iki kibazo bakigize icyabo.
Mu ijoro ryo kuwa Kane itariki 7 Ugushyingo 2024, mu mujyi wa Amsterdam, abafana ba Maccabi Tel Aviv bakomoka muri Isiraheli bagabweho ibitero bikomeye ariko abapolisi bo mu Burorandi barahagoboka.
Ubuyobozi bw’Ubuhorandi bwatangaje ko mu bice by’umujyi wa Amsterdam, hari abafana b’Abanya-Isiraheli bagizweho
ingaruka n’ibitero by’urugomo byiganjemo abagifite imyumvire y’ivanguramoko.
Ibikorwa by’urugomo byabereye muri uyu mujyi byibasiye
abafana b’ikipe ya Maccabi Tel Aviv, ikipe yo muri Isiraheli yari yitabiriye
umukino wa Europa League wayihuje na Ajax, aho abayobozi ba polisi batangaje ko
kugeza ubu abantu 62 bamaze gufatwa, naho abafana abagera kuri 5 bajyanwe mu
bitaro nyuma yo gukomereka.
Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Dick Schoof, yamaganye icyaha cy’ivangura cyibasira Abayahudi, avuga ko ibyo ari icyaha gikomeye kandi ko u Bugolandi buzabikurikirana mu buryo bwose.
Perezida wa
Isiraheli, Isaac Herzog, yashyize mu majwi ibyabaye nk’ibitero bya “pogrome”,
ashishikariza ubuyobozi bwa Amsterdam gukaza umutekano kugira ngo
abarenganyijwe bavurwe neza kandi bahabwe ubufasha bwihuse ndetse bazanahabwe
ubutabera.
Uru rugomo rwaje rukurikira imvururu zabereye muri aho hari itsinda ry’abantu bigaragambyaga bavuga ko bababajwe n’abanya-Palestine, ako kanya batangira kubamishamo urufaya bakoresheje amasasu ya “fireworks” ndetse banakomeretsa bamwe mu baturage.
Ibi byatumye ibikorwa by’urugomo
bigaragazwa mu mashusho ari ku mbuga nkoranyambaga, aho hari abantu bagaragara
barimo gukubita ndetse bakarangwa n’amagambo akomeretsa.
Mu gihe ibyo byabaga, hahise haba ikiganiro
cyahuje Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi na Perezida wa Isiraheli, aho yahaye
icyizere abanya-Isiraheli ko polisi izakomeza guhangana n’abakoze ayo makosa,
igamije kubahiriza uburenganzira bwose bw’abaturage.
Ubuyobozi
bwa Isiraheli bwatangaje ko bugiye gukurikirana uko ikibazo gikemurwa neza,
by’umwihariko ibikorwa by’urugomo bitandukanye byibasira Abayahudi n’abafana ba Maccabi Tel Aviv.
Abafana ba Maccabi Tel Viv bagabweho ibitero mu mukino bakinagamo na Ajax muri Eulopa League
TANGA IGITECYEREZO