Kigali

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku modoka ryatangiye gucikamo ibice

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/11/2024 15:54
0


Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku modoka, FIA, ryatangiye gucikamo ibice nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bakomeye muri uyu mukino bashinze Ishyirahamwe ryabo ryiswe Grand Prix Drivers’ Association (GPDA) nyuma yo kugaragaza ko FIA itabafata neza.



Abakinnyi b’ibyamamare mu mukino wa Formula 1 wo gusiganwa ku modoka bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo bafatwamo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA).

Iri shyirahamwe rikomeje gufatira abakinnyi ibihano bya hato na hato, by'umwihariko Max Verstappen, bikaba ari ibintu batavuga rumwe na byo. Abakinnyi barasaba ko bafatwa nk’abantu bakuze kandi bafite uburenganzira bwabo aho kubakandamiza.

Verstappen, umwe mu bakinnyi bagaragara kenshi bavugwaho kutubahiriza amabwiriza ya FIA, yagiye ahanwa kubera gukoresha amagambo atavuzwe neza mu itangazamakuru. 

Ubu aheruka guhabwa igihano cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro, ndetse yanakurwaho amasegonda 20 mu isiganwa rya Mexico GP nyuma yo gukora impanuka mu mukino.

Mu gukomeza guharanira uburenganzira bwabo, abakinnyi bagera kuri 20 bashinze Ishyirahamwe ryabo ryiswe Grand Prix Drivers’ Association (GPDA), batanga ubutumwa bweruye ku buyobozi bwa FIA, cyane cyane Perezida wayo Mohammed Ben Sulayem. 

Abakinnyi bagize bati: “Turifuza ko Perezida wa FIA areka kudukandamiza, yaba ari kuganira natwe cyangwa ari kutuvugaho mu ruhame cyangwa mu muhezo.”

Abakinnyi banenze uburyo amwe mu mabwiriza ababangamira, asaba abakinnyi kwitwararika ku bintu bitari ngombwa, nk’imikufi cyangwa imyenda y’imbere bagomba kwambara mu gihe bari mu isiganwa. Bashimangiye ko bagaragaza urukundo rwabo rw’umukino kandi baje kunezeza abafana.

Ibi biganiro bikomeje gufata indi ntera nyuma y'aho Ben Sulayem yabwiye abakinnyi ko bagomba kumenya gutandukanya umukino wo gusiganwa mu modoka n’ubuhanzi bw’abaraperi, avuga ko bakwiye gukurikiza amabwiriza nk'uko byagenze kuva kera.

Ibihano by’amafaranga byagiye bicibwa abakinnyi kubera amakosa atandukanye, ni ikindi kintu kibabaje abakinnyi, bavuga ko bikorwa bitanyuze mu mucyo. Bagaragaje ko bifuza gusobanurirwa neza ibyo bakurikiza mu gufata ibyemezo by’ibihano.

Uyu mwuka mubi hagati y’abakinnyi na FIA umaze imyaka irindwi ugaragara, kuko mu 2017 ari bwo bwa mbere abakinnyi bagaragaje ko bafatwa nabi kandi ko ubuzima bwabo bukwiye kubahwa kugira ngo umukino utere imbere.


Ibyamamare 20 mu mukino wo gusiganwa ku modoka byigumuye ku ishyirahamwe rishinzwe guteza imbere uyu mukino, bashinga iryabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND