Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasobanuye byimbitse insanganyamatsiko y’Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024 yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko Youth Connekt Africa yatangiye ari igitekerezo cy’u Rwanda ari ko ubu imaze kugera mu bihugu 33 bya Afurika.
Ati “Twishimiye kwakira
umunyamuryango mushya wa Youth Connekt Africa, Ubwami bwa Lesotho. Mu izina rya
gahunda ya Youth Connekt kandi ndashimira Guverinoma ya Kenya, yakiriye inama
nk’iyi mu 2023.”
Minisitiri Dr
Utumatwishima yavuze ko insanganyamatsiko ya YouthConnekt isobanura ko Umugabane wa Afurika ukeneye mu buryo bwihutirwa guhanga imirimo y’urubyiruko
no kuruha ubumenyi bukenewe kugira ngo rubashe kuyikora.
Ati “Insanganyamatsiko
y’inama y’uyu mwaka, 'Imirimo y'urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’
igaragaza ubwihutirwe bw’uko Afurika ikeneye guhanga imirimo y’urubyiruko mu
buryo burambye. Muri iyi Si ihindagurika, ni ingenzi ko twubaka ubushobozi
bw’urubyiruko rwacu mu bumenyi.”
Iyi nama iri kubera muri
Kigali Convention Centre, yitabiriwe kandi n'Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko
mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko,
abanyeshuri muri za kaminuza n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye
by'urubyiruko.
Minisitiri Utumatwishima yasobanuye byimbitse insanganyamatsiko y'Inama ya 7 ya YouthConnekt
TANGA IGITECYEREZO