Bronny James, umuhungu w’icyamamare wa LeBron James, agiye kwitabwaho n'ikipe ya Los Angeles Lakers ikinwamo na Se, aho azajya yifashishwa mu mikino ya NBA n’iya G League, mu rwego rwo kumumenyereza amarushanwa atandukanye.
Los Angeles Lakers bafite gahunda yo gutegura neza uyu mukinnyi wabo w'imyaka 18, uzajya akinira ikipe ya Lakers ndetse n’ikipe yabo y’abato ikina irushanwa rya G League yitwa South Bay Lakers.
Nk’uko ESPN yabitangaje, Bronny azakina umukino we wa mbere muri South Bay Lakers kuri uyu wa Gatandatu, bakina na Salt Lake City. Iki cyemezo cyaje muri gahunda yo kumufasha gukura neza mu kibuga, abifashijwemo n’ubunararibonye bw’imikino ya NBA n’iya G League.
Mu rwego gutegura Bronny James kuzaba umukinnyi mwiza, LA Lakers bateguye gahunda yo kumufasha gukina mu mikino imwe n’imwe ya NBA akajya anakina imikino ya G League. Biteganyijwe ko azabanza gukina umukino Los Angeles Lakers bazakina na Philadelphia 76ers ku wa Gatanu, hanyuma agasubira muri South Bay Lakers ku wa Gatandatu.
Nk’uko byatangajwe n'umutoza mukuru wa Lakers, JJ Redick, iyi gahunda yari mu mishinga kuva kera aho we na Rob Pelinka ushinzwe tekiniki muri Lakers bateguranye na LeBron James. Ati "Kuva umunsi wa mbere twemeranyije ko azajya akina hagati ya Lakers na South Bay,"
Bronny yatowe ku mwanya wa 55 muri NBA Draft mu kwezi kwa Kamena, icyemezo cyateje impaka, aho bamwe bagiye bavuga ko kuba ari umuhungu wa LeBron byaba byaramuhesheje amahirwe. Nyuma yo kwitwara nabi mu mikino yo kwitegura shampiyona, Bronny yagaragaye mu mikino ine muri umunani ya mbere ya Lakers, yatsinze amanota ane.
LeBron James yashimangiye ko ashyigikiye iterambere ry’umuhungu we kandi ko aharanira ku mwumvisha akamaro ko gukora cyane nk’uko na we abikora. Yagize ati: "Akazi ke ni ugukora cyane kandi akagera ku rundi rwego, nk’uko twese tubikora. Turi ikipe imwe; uko dukinira Lakers ni ko South Bay nayo igomba kuba ikina."
TANGA IGITECYEREZO